LATEST NEWS
MU RWANDA
Kigali : Perezida Kagame yakiriye Li Yong uyobora iterambere ry’inganda muri UN
Publish Date: dimanche 7 février 2016
VISITS :299
By Admin

Kuri uyu wa kane tariki ya 4 Gashyantare 2016, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye Li Yong umuyobozi mukuru wa United Nations Industrial Development Organization (UNIDO), watangaje ko yaje mu Rwanda azi neza ko ari igihugu kimaze gutera intambwe mu bigendanye no guha umurongo mwiza iterambere ry’inganda.

Li Yong yatangaje ko yishimiye ibiganiro yagiranye na Perezida Kagame, anamwizeza ko bafite ingamba nshya zigamije guteza imbere inganda cyane cyane muri Afurika, ariyo mpamvu we n’intumwa ayoboye bari kugenderera ibihugu bimwe na bimwe mu kugira ngo bige uko izo ngamba bazishyira mu ngiro.

Li Yong wahoze ari Visi Minisitiri w’imari w’Ubushinwa ubu uyobora iri shami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere ry’inganda (UNIDO), yabwiye abanyamakuru ko UNIDO izakomeza gufasha iterambere ry’inganda mu Rwanda baciye muri gahunda isanzweho yo gufasha inganda muri Africa.

Li Yong yavuze ko UNIDO izafasha u Rwanda mu buryo bw’amafaranga azakenerwa mu bikorwa byo guteza imbere inganda mu gihugu, cyane cyane ngo inganda bigaragara ko zizajya zifasha abaturage no kubafasha kwikorera inganda zabo nabo bakagerwaho n’iterambere kurushaho.

Li Yong yagize ati “hagomba kubaho iterambere rishya mu by’inganda ku bw’inyungu z’abaturage.Nasanze u Rwanda rumeze neza, ni igihugu cyiza birenze uko nabitekerezaga kuko nari nafite amakuru meza ku Rwanda mu bijyanye n’iterambere ry’ubukungu”.

Minisitiri Kanimba avuga ko Li Yong afite gahunda yo gusaba Umuryango w’Abibumbye gushyira imbaraga mu iterambere ry’inganda muri Africa nibura mu gihe cy’imyaka 10.

Mu mwaka w’1997 nibwo UNIDO yatangiye gufasha ibikorwa by’iterambere mu Rwanda, ifite gahunda yo gufasha abikorera mu bijyanye no gukora ibintu bishya mu byashaje, kubaka ubumenyi mu kuzamura imishinga mito n’iciririts hitawe cyane cyane ku bagore ba rwiyemezamirimo.

Ikindi UNIDO yari igamije ni ukubaka ubumenyi mu kuvugurura politiki y’iby’inganda no gukurikirana iterambere ryazo, ikindi kandi yafashije u Rwanda mu gukora inyigo no kubaka inganda z’amashanyarazi zuzuye mu 2011 zibasha gutanga 600MW.

Umwanditsi wacu

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Inama y’Abagore bo mu nzego z’umutekano muri Afurika yasojwe hafashwe ingamba zo guca ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Inama y’Abagore bo mu nzego z’umutekano muri Afurika yasojwe hafashwe ingamba...

Abagenerwabikorwa ba Imbuto Foundation bakanguriwe kurangwa n’ikinyabupfura

Abagenerwabikorwa ba Imbuto Foundation bakanguriwe kurangwa n’ikinyabupfura

Amahanga arifuza ikoranabuhanga ryahimbwe n’Abanyarwanda mu gukurikirana abanyeshuri

Amahanga arifuza ikoranabuhanga ryahimbwe n’Abanyarwanda mu gukurikirana...

[AMAFOTO] : Mushakire hamwe ingamba zirwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina-Minisitri w’Intebe Murekezi

[AMAFOTO] : Mushakire hamwe ingamba zirwanya ihohoterwa rishingiye ku...

Bwa mbere, U Rwanda rurakira inama nyafurika y’abagore bo mu nzego z’umutekano

Bwa mbere, U Rwanda rurakira inama nyafurika y’abagore bo mu nzego...

NEW POSTS
Umuhango wo kwibuka Mucyo Jean de Dieu mu Bubiligi ( AMAFOTO )

2-12-2016

Umuhango wo kwibuka Mucyo Jean de Dieu mu Bubiligi ( AMAFOTO...

Iryavuzwe riratashye : Nahimana yasohoye inyandiko ihakana Jenoside n’abayikoze

30-11-2016

Iryavuzwe riratashye : Nahimana yasohoye inyandiko ihakana Jenoside...

UK : Abanyarwanda barokotse Jenoside babangamiwe n’abayikoze bacyidegembya

30-11-2016

UK : Abanyarwanda barokotse Jenoside babangamiwe n’abayikoze...

Padiri Nahimana arategura imyigaragambyo itemewe kuri Ambasade y’u Rwanda i Buruseli

29-11-2016

Padiri Nahimana arategura imyigaragambyo itemewe kuri Ambasade y’u Rwanda...

Urukiko Ruzemeza Aho Umugogo w’Umwami Kigeli V Uzatabarizwa

28-11-2016

Urukiko Ruzemeza Aho Umugogo w’Umwami Kigeli V Uzatabarizwa

Alice Cyusa yirukanwe k’Ubuyobozi bwa Diaspora Nyarwanda

25-11-2016

Alice Cyusa yirukanwe k’Ubuyobozi bwa Diaspora Nyarwanda

Breaking news - Nairobi : Padiri Nahimana yabujijwe kwinjira mu ndege Nairobi- Kigali

25-11-2016

Breaking news - Nairobi : Padiri Nahimana yabujijwe kwinjira mu ndege...

Biracyekwa ko Urupfu rwa Padiri Evariste Nambaje rwaba rufitanye isano no kwiyamamaza kwa Nahimana

24-11-2016

Biracyekwa ko Urupfu rwa Padiri Evariste Nambaje rwaba rufitanye isano no...