LATEST NEWS
MU RWANDA
Kigali : Ubukangurambaga bw’isuku n’umutekano bwatangiye gushyirwa mu bikorwa
Publish Date: vendredi 12 août 2016
VISITS :331
By Admin

Polisi y’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali batangiye gushyira mu bikorwa ibikubiye mu mihigo yasinywe tariki ya 8 uku kwezi, hagati ya Polisi y’u Rwanda n’umujyi wa Kigali n’uturere tuwugize aritwo Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro. Imihigo yard igamije gukomeza kwita ku isuku no kubungabunga umutekano mu Mujyi wa Kigali.

Ubwo bari mu kiganiro kuri Radio Rwanda mu gitondo cyo kuwa kane tariki ya 11 Kanama, abari bahagarariye izi nzego uko ari ebyiri bagarutse kuri ubwo bukangurambaga ndetse n’ibikorwa bigamije ishyirwa mu bikorwa ry’iyo mihigo.

Imihigo yashyizweho umukono na Polisi y’u Rwanda,umujyi wa Kigali ndetse n’Uturere dutatu, ihuriza hamwe impande zose bashyira imbaraga hamwe mu bikorwa bitandukanye birimo imikorere myiza ya komite z’abaturage zo kwicungira umutekano no gukumira ibyaha (CPC’s), ikorwa neza ry’amarondo, kurwanya ibiyoyabwenge, kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo n’irishingiye ku gitsina, Kubahiriza amabwiriza ajyanye n’urusaku, kurwanya no gukumira ko abana batarageza imyaka y’ubukure bahabwa ibisindisha, kurwanya inkongi z’imiriro, kugenzura ko umutekano wubahirizwa no kubahiriza umutekano wo mu muhanda.

Avuga uko iyo mihigo izashyirwa mu bikorwa ubwo yari muri icyo kiganiro ; Assistant Commissioner of Police (ACP) Damas Gatare, Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe imikoranire ya Polisi, abaturage n’izindi nzego mu gukumira ibyaha yavuze ko bizafasha mu kumenya no gushakira hamwe ibisubizo by’ahantu hose hirya no hino mu tugari hacururizwa ibiyobyabwenge, aho bituruka ndetse n’abantu bakora ibyaha by’ ubucuruzi bwabyo.

ACP Damas Gatare yakomeje avuga ko ubu bukangurambaga buzahabwa abaturage mu gihe cy’umuganda, buzanatangirwa kandi ku bigo by’amashuri, ku dusanteri tw’ubucuruzi, bikaba binateganyijwe ko hazanashyirwaho amatsinda menshi yo kurwanya ibiyobyabwenge mu tugari, mu mashuri, no mu mashyirahamwe atandukanye y’urubyiruko.

Yakomeje avuga ko mu tubari, mu tubyiniro n’ahandi abantu bidagadurira hazashyirwa ibyapa biriho ubutumwa bubuza abantu kugurisha no guha ibisindisha uwo ariwe wese utarageza ku myaka 18 y’ubukure. Yavuze kandi ko bazagirana inama n’amashyirahamwe y’urubyiruko, aho bazabigisha ububi bw’ibisindisha ku bakiri bato bityo bakabakangurira kutabinywa. Ku birebana no kwirinda urusaku rukabije, yavuze ko abafite inzu zirimo insengero n’izindi nk’utubyiniro, bazasabwa kuzishyiramo ibikoresho bituma urusaku rudasohoka ngo rukwirakwire hirya no hino hanze ngo ku buryo hazanashyirwaho itsinda rizagenzura iyubahirizwa ryo kugabanya urwo urusaku.

Kumenya no kunga imiryango ibana mu makimbirane, Kugenzura imikorere y’amarondo, Kubahiriza gahunda zo gucana amatara ku mihanda no mu ngo, gushyiraho gahunda zo guca uburaya n’ubwomanzi, gusabiriza no gukura abana mu muhanda, bazafashwa kwibumbira hamwe no gukora ubucuruzi bwemewe n’amategeko bagana amasoko yabubakiwe n’ibindi. Ibyo ni bimwe mu bikorwa biteganyijwe muri ubu bukangurambaga buzamara amezi atandatu, aho biteganyijwe ko hazatangwa ibihembo kuva ku rwego rwo hasi kugera ku rwego rw’akarere mu kwezi kw’Ukuboza kubazaba barushije abandi kubazarusha abandi kubishyira mu bikorwa.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Judith Kazayire, yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze kugenzura bakamenya ko ibikubiye mu mihigo byose byubahirizwa bikanashyirwa mu bikorwa bityo ibyateganyijwe bikagerwaho.

Imihigo yasinywe hagati y‘imirenge 35 y’Umujyi wa Kigali n’uturere twawo, nayo ikubiye mu yashyizweho umukono hagati y’impande zose uko ari eshatu (Polisi y’u Rwanda, Umujyi wa Kigali ndetse n’uturere tuwugize)

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yavuze ko isuku n’umutekano bifite akamaro kanini mu iterambere ririmo kwihuta cyane muri iki gihe ry’Umujyi wa Kigali.

Assistant Commissioner of Police (ACP) Damas Gatare, Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe imikoranire ya Polisi, abaturage n’izindi nzego mu gukumira ibyaha

Yakomeje avuga ko hazabaho ubukangurambaga bw’abaturage ku bijyanye n’isuku no kurengera ibidukikije binyuze mu bitangazamakuru, mu mahugurwa, ndetse no mu muganda wihariye, aho abaturage bazakangurirwa kugira isuku rusange, gukoresha neza no gufata amazi, isuku y’ubwiherero, amabagiro, utubari, amasoko n’ahandi.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
RwandAir yahembwe nk’ikompanyi itwara abantu mu ndege ya mbere mu karere

RwandAir yahembwe nk’ikompanyi itwara abantu mu ndege ya mbere mu...

Umuyobozi wa Polisi muNtara y’Iburengerazuba yakanguriye abaturage gukumira ibyaha

Umuyobozi wa Polisi muNtara y’Iburengerazuba yakanguriye abaturage gukumira...

Umugore wa Visi Perezida w’Ubuhinde yavuze ko hari byinshi byo kwigira ku kigo Isange

Umugore wa Visi Perezida w’Ubuhinde yavuze ko hari byinshi byo kwigira ku...

Moto yibwe mu karere ka Bugesera yafatanywe umugabo muri Gakenke

Moto yibwe mu karere ka Bugesera yafatanywe umugabo muri Gakenke

Incamake y’amakuru yatangajwe na Polisi y’u Rwanda mu cyumweru gishize

Incamake y’amakuru yatangajwe na Polisi y’u Rwanda mu cyumweru...

NEW POSTS
BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

18-02-2017

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza byinshi !

17-02-2017

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza...