LATEST NEWS
MU RWANDA
Kigali : Umupasiteri yafatiwe muri Lodge asambanya umwe mubo bafatanya umurimo w’Imana
Publish Date: vendredi 8 juillet 2016
VISITS :8162
By Admin

Ubusambanyi ku ba Pasitoro bamwe n’ibwo Bibiliya yabo. Pasitoro yaguwe gitumo arimo asambanya umwe muba Protocole be cyangwa Diyakonese. Mu masaha ya saa ine za manywa nibwo Pasitoro umushumba w’Itorero ........ yafashwe asambanya umugore witwa Isabel umwe mu bashinzwe kwakira abashyitsi muri iryo Torero tutashatse kuvuga.

Bamwe mu baganiriye n’ikinyamakuru (UMUBAVU), aricyo dukesha ino nkuru bavuze ko n’ubusanzwe uyu mu pastoro akunda gukorakora abakobwa baririmba muri chorali yo muri iryo torero rye ndetse n’abagore , akavugwaho guca inyuma umugore we wisezerano.

Bati : "N’ubundi ingesoye n’isanzwe kuko n’ubundi aba akorakora abakobwa no mugihe aba abasengera ubona ashaka kubakorakora yanacaga inyuma umugorewe ahubwo n’amahirwe agize."

Mukanya hagati ya saa ine na saa tanu ni bwo yafitiwe muri Lodje imwe yo muri kigali asambana n’umugore ibintu batifuje ko bya menyekana kuko habaye ihenzwa ry’Itangazamakuru.

Ibi byabaye ubwo umukozi wo muri iyo lodge yabonye uyu mugore basengana yinjira asanga Pasitoro mu cyumba kandi uyu Pasitoro ari umushumba w’uyu mukozi ,noneho kuko abashumba batajya bamenya abakristo bato ntiyamenye ko uyu mukozi amuzi. Nibwo yagiye kuruhande ahamagara umugore wuyu mushumba n’umugabo w’uyu mugore umugabo w’uyu mugore yahageze mbere haba inkundura nibwo yabasohoye abicaza hanze.

Ubwo twahageraga twasanze induru ari yose ariko biza kumenyekana ko n’ubundi uyu mushumba yararanyemo umukobwa mbere yuko hitabazwa inzego z’umutekano habanje kwitabazwa imiryango umugabo w’uyu mugore akaba yasabaga akayabo k’amafaranga angana na miliyoni 6.000.000 frw kuko bose basezeranye byemewe n’amategeko ntiharamenyekana umwanzuro wicyemejwe. Ibi bibaye , si ubwa mbere bibaye muri iri torero kuko ingeso nkiyi ikunda kuvugwamo .

Umugore w’uyu mushumbamu na gahinda kenshi akihagera yaguye hasi kuko yariraga avuga ngo warambeshye ngo ugiye mu ivugabutumwa i Rusizi none nibi uba wibereyemo ?

Tuzakomeza kubakurikiranira iyi nkuru y’ubusambanyi bubera mu madini n’amatorero musengeramo. Aho aba Pastor basambanya abagore babandi bababeshya iby’ubuhanuzi. Iki kibazo kikaba kimaze gusenya imiryango myinshi cyane y’abashakanye hano mu mujyi wa Kigali. Dufite n’amazina y’abamaze gukuramo amada y’aba pasiteri nibiba ngombwa tuzayashyira ahagaragara.

Agahoma munwa

IBITEKEREZO
paccy

MANAWEEEEENDUMIWE

HATEGEKIMANA Jean

Yooo !!! Mbega ishyano !!!! Ngo uyu ni umukozi w'Imana ? Yabaye se umukozi wa sekibi... Akayobokwa n'abana ba sekibi. Njye uyu sinamubera imwigishwa kuko imbuto abiba niyo asarura !!! pu !!!

osen

ntabwo kuba paster bikuraho kamer e muntu gusa aho kuyobya abakristo yareka kuyobora itorero akibera murugo numugorewe kuko harigihe amubura yagiye gusenga bigatu ma aheheta

yves rugunga

Yari yaramuteye inda ariko. Yirereraga umwana buriya

inzaghi

yaaa baaaa birakabije peee

Bisimana

So what ? Nakubwiye ko abapasitoro ari Abamalayika ?

igisumizi bakareke

erega nubundi ingeso ipfa nyirayo yapfuye nonese nubwo ari pasteur byamubuza gusambana ? reka da ubwo kdi nawe ngo numukozi wImana ariko Mana weeee

Paul

Birababaje pe umushumba aho kwigisha inzira yukuri yahisemo gusenya ingo MANA mubabarire

kay

ndagaswi ndabona matelas bayitoheje hahahahmbega ba pasteur bacu


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Perezida Kagame yahaye ipeti rya Sous-Lieutenant abasirikare ba Ofisiye 478

Perezida Kagame yahaye ipeti rya Sous-Lieutenant abasirikare ba Ofisiye...

Impuguke zasabye gushyiraho ingamba zihangana n’ubuhezanguni

Impuguke zasabye gushyiraho ingamba zihangana n’ubuhezanguni

Bane bafunzwe bacyekwaho guha ruswa abapolisi kugira ngo bakorerwe ibinyuranije n’amategeko

Bane bafunzwe bacyekwaho guha ruswa abapolisi kugira ngo bakorerwe...

Perezida Kagame yifuza impinduka mu bwikorezi bwo mu kirere

Perezida Kagame yifuza impinduka mu bwikorezi bwo mu kirere

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

NEW POSTS
Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

24-02-2017

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

23-02-2017

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha...

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

23-02-2017

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi