LATEST NEWS
MU RWANDA
Kiramuruzi : Polisi yakanguriye abamotari kwicungira umutekano wabo n’ibinyabiziga byabo
Publish Date: mercredi 25 novembre 2015
VISITS :105
By Admin

Ku gicamunsi cyo ku wa kabiri tariki ya 24 Ugushyingo 2015, polisi yo mu karere ka Gatsibo mu ntara y’ Iburasirazuba yakanguriye abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto mu murenge wa Kiramuruzi kwicungira umutekano w’ibinyabiziga byabo.

AIP Etienne Kabera ushinzwe ishami ry’umutekano wo mu muhanda mu karere ka Gatsibo, yabwiye abamotari ko bakwiye kwicungira umutekano wabo n’ ibinyabiziga byabo.

Abamotari bagera kuri 85 bibumbiye mu makoperative ya COTAMU Kiramuruzi na COTRAMOTAMOKI bari bitabiriye inama, banibukijwe kwirinda impanuka n’amakosa akunze kugaragara mu muhanda.


Inzego za polisi ziganira n’Abamotari bakorera Kiramuruzi.

Uretse kwirinda impanuka zo mu muhanda, IP Roger Rwakayiro ushinzwe ishami rya Community Policing mu karere ka Gatsibo yibukije abamotari kurwanya no kwirinda ikoreshwa ry’ ibiyobyabwenge, ndetse n’icuruzwa ry’abantu.

Abatwara abantu ku mapikipiki ba Kiramuruzi biyemeje kuba abafatanyabikorwa ba polisi y’igihugu mu gukumira ibyaha, batanga amakuru ku byahungabanya umutekano w’igihugu.

Kamurase Hassani

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Visi Perezida w’u Buhinde, Hamid Ansari yagiranye ibiganiro na Perezida wa Sena y’u Rwanda

Visi Perezida w’u Buhinde, Hamid Ansari yagiranye ibiganiro na Perezida wa...

Moto yibwe mu karere ka Bugesera yafatanywe umugabo muri Gakenke

Moto yibwe mu karere ka Bugesera yafatanywe umugabo muri Gakenke

Incamake y’amakuru yatangajwe na Polisi y’u Rwanda mu cyumweru gishize

Incamake y’amakuru yatangajwe na Polisi y’u Rwanda mu cyumweru...

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abantu batanga ruswa ngo bahabwe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga

Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abantu batanga ruswa ngo bahabwe uruhushya...

NEW POSTS
Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza byinshi !

17-02-2017

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza...

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda - twisekere !!!!

14-02-2017

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda -...

Ubutinganyi (homosexuals) buravuza ubuhuha muri RNC

13-02-2017

Ubutinganyi (homosexuals) buravuza ubuhuha muri RNC