LATEST NEWS
MU RWANDA
Kirehe : Abahoze ari abanyabyaha bitandukanye n’inzererezi biyemeje kubireka no gufasha abandi kubivamo
Publish Date: lundi 4 avril 2016
VISITS :300
By Admin

​Ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha mu karere ka Kirehe Inspector of Police (IP) Gahigi Harerimana, yagiranye ikiganiro n’abahoze ari abanyabyaha bitandukanye bagera kuri 45 bakusanyirijwe mu kigo(transit center) cyiri mu murenge wa Nyamugari, mu kagari ka Nyamugari, kugirango bahabwe inyigisho n’abayobozi batandukanye, zikaba zigomba kumara ibyumweru bibiri mbere yo gusubizwa mu miryango yabo.

Ni muri urwo rwego rero mu mpera z’icyumweru gishize, IP Gahigi yagiranye na bo ikiganiro aho , yababwiye ati :"N’ubundi sinshidikanya ko mwari musanzwe muri abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu kurwanya no gukumira ibyaha nk’uko buri munyarwanda wese akwiye kuba ameze, kandi ni mwe muzi neza ububi by’ibyo mwahozemo, ni namwe rero mukwiriye gukangurira abandi mugiye gusanga mu miryango yanyu kudahitamo inzira nk’iyo mwaciyemo."

IP Gahigi yababwiye kandi ko , nk’abigeze kuba mu byaha bitandukanye bakaba bazi ingaruka zabyo kurusha abandi, bajya barangwa n’amakenga mu gihe babonye ikintu kibi kidasanzwe kandi abasaba kujya bahita bamenyesha Polisi ibegereye n’ubuyobozi bwabo igihe batahuye ko cya kintu gishobora guhungabanya umutekano.

IP Gahigi yaboneyeho kubasaba ko , nibamara gusubira mu miryango yabo, bashyira imbaraga hamwe, bagakora itsinda ryo kurwanya ibyaha aho yagize ati :”Ibyo tuvuganye aha mubikoze buri muntu ku giti cye, nta musaruro byatango nk’igihe mwaba mukoze itsinda rikorera hamwe, natwe nka Polisi byadufasha kujya dusangira amakuru no kubahugura dufite aho tubasanga.”

Yarangije abasaba kuzafatanya n’inzego z’ibanze ku gukumira no kurwanya ibyaha, guha amakuru y’ibyaha n’ababikora Polisi ibegereye kandi bakagira uruhare mu kubirwanya cyane cyane ibyiganje mu gace kabo birimo ibiyobyabwenge nka kanyanga n’urumogi, ubujura bworoheje n’ubw’amatungo, gusengera ahantu hatemewe n’ibindi,…

Evariste Sibomana w’imyaka 36 y’amavuko akaba ari n’umwe mubari mumahugurwa yagize ati”Nanjye ubwange nakoreshaga ibiyobyabwenge cyane cyane kanyanga iyo nabaga maze kuyinywa natezaga umutekano mucye kandi nkakunda kurwana,nakomeje no kuyicuruza n’ubwo narinzi ko ari bibi ariko ubu nkaba niyemeje ko ningera murugo nzigisha abazinywa n’abazicuruza kubireka “

Sibomana yakomeje kandi agira ati :”aya mahugurwa ambereye ingirakamaro kuko menye ko ntakiza kiri mukwishora mubiyobyabwenge”.

RNP

IBITEKEREZO
Mugabe fabien

Iteka iyo unywa ibiyobyabwenge bigukoresha ibibi kandi bikakuviramo guhanwa nkuko abo bari muri transit center. yego siheza gusa hatuma umunyabyaha ashyira ubwenge ku gihe kandi akava mubyo yahozemo

Citoyen

Abantu bose bakwiye kwirinda ibi binyagwa by'ibiyobyabwenge kuko bibangiriza ubuzima. Uzi ko muri quartier ntuyemo hari uwo byahinduye umusazi neza neza. Turashimira Polisi yacu imbaraga ishyira mu kurwanya ibi biyobyabwenge


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
RwandAir yahembwe nk’ikompanyi itwara abantu mu ndege ya mbere mu karere

RwandAir yahembwe nk’ikompanyi itwara abantu mu ndege ya mbere mu...

Umuyobozi wa Polisi muNtara y’Iburengerazuba yakanguriye abaturage gukumira ibyaha

Umuyobozi wa Polisi muNtara y’Iburengerazuba yakanguriye abaturage gukumira...

Umugore wa Visi Perezida w’Ubuhinde yavuze ko hari byinshi byo kwigira ku kigo Isange

Umugore wa Visi Perezida w’Ubuhinde yavuze ko hari byinshi byo kwigira ku...

Moto yibwe mu karere ka Bugesera yafatanywe umugabo muri Gakenke

Moto yibwe mu karere ka Bugesera yafatanywe umugabo muri Gakenke

Incamake y’amakuru yatangajwe na Polisi y’u Rwanda mu cyumweru gishize

Incamake y’amakuru yatangajwe na Polisi y’u Rwanda mu cyumweru...

NEW POSTS
BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

18-02-2017

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza byinshi !

17-02-2017

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza...