LATEST NEWS
New section No17
Kirehe : Abantu babiri barimo umumotari bafatanwe ibiro 80 by’urumogi
Publish Date: lundi 25 avril 2016
VISITS :123
By Admin

Imikwabu Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kirehe yakoze mu mpera z’icyumweru gishize yayifatiyemo abagabo babiri bari bafite ibiro 80 by’urumogi.

Ababifatanwe ni Bizimungu Jean Pierre ufite imyaka 30 y’amavuko na Mukunzi Valens ufite imyaka 28 y’amavuko, aba bombi bakaba barafatiwe mu kagari ka Mushongi, mu murenge wa Mpanga.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yavuze ko Bizimungu yafatanwe ibiro 30 by’urumogi byari mu mufuka ; akaba yari abyikoreye ku mutwe, naho Mukunzi akaba yarafashwe ahetse kuri moto umuntu wari ukikiye ibiro bigera kuri 25 by’urumogi byari mu isashe nini.

IP Kayigi yagize ati :" Mukunzi n’uwo yari ahetse kuri moto ifite nomero ziyiranga RC 663P bari bakurikiwe n’indi moto yariho na none abantu babiri, uwari uyihetsweho akaba na we yari akikiye isashe irimo ibiro bigera na none kuri 25 by’urumogi."

Yakomeje agira ati :"Polisi y’u Rwanda ikimara kubahagarika, umugenzi Mukunzi yari ahetse yahise ava kuri moto ata hasi urwo rumogi yari akikiye maze ariruka. Uwari utwaye iyo moto yindi yahise ayihindukiza, maze we n’uwo yari ahetse bahindura icyerekezo baracika."

Yavuze ko Mukunzi afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mpanga mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo bariya batatu bacitse na bo bafatwe.

IP Kayigi yagize na none ati :" Polisi y’u Rwanda izi amayeri abantu bishora mu biyobyabwenge bakoresha. Abantu babyishoramo bibwira ko bizabakiza ; ariko aho kubakiza birabahombya ndetse bikanabateza ubukene kubera ko umuntu ubifatanye arafungwa ndetse agacibwa ihazabu kandi n’ibiyobyabwenge yafatanwe bikangizwa."

Yibukije kandi ko ibiyobyabwenge bitera uwabinyoye gukora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gusambanya abana, n’ibindi.

Yagize kandi ati :"Ibikorwa by’abanyoye ibiyobyabwenge bihungabanya ituze ry’abantu muri rusange. Ni yo mpamvu buri wese akwiye kubyirinda no kugira uruhare mu kubirwanya."

Ingingo ya 594 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Impamvu : Umuyobozi muri Uganda yasohowe igitaraganya muri Rwandair

27-06-2017

Impamvu : Umuyobozi muri Uganda yasohowe igitaraganya muri...

Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko rwa Gisirikare

26-06-2017

Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko...

Perezida Paul Kagame yakomoje ku gitero cyagabwe mu Karere ka Rusizi

26-06-2017

Perezida Paul Kagame yakomoje ku gitero cyagabwe mu Karere ka...

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

24-06-2017

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside...

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri Nahimana Imyanzuro Ikakaye

24-06-2017

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri...

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi cyaguyemo umwe, umunani bagakomereka

23-06-2017

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi...

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba yifuza kuyobora u Rwanda

22-06-2017

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba...