LATEST NEWS
MU RWANDA
Kirehe : Abarobyi banywaga ibiyobyabwenge bakanguriye abandi bantu kubireka
Publish Date: samedi 19 mars 2016
VISITS :147
By Admin

Bamwe mu bakora umwuga w’uburobyi mu ruzi rw’Akagera bo mu karere ka Kirehe baretse gutunda, kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge nk’urumogi, Kanyanga ndetse n’ibindi, bakanguriye ababikora kubireka, ahubwo bakagira uruhare mu kubirwanya.

Abo barobyi ni Ntakirutimana Evariste uri mu kigero cy’imyaka 42 y’amavuko, akaba atuye mu kagari ka Kabuga, ho mu murenge wa Musaza na Nzeyimana Anicet, uri mu kigero cy’imyaka 47 y’amanuko, akaba we atuye mu kagari ka Nyacyerera, ho mu murenge wa Kigarama.

Aba bombi bakanguriye abandi kwirinda ibiyobyabwenge ku itariki 16 Werurwe mu nama ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kwicungira umutekano mu karere ka Kirehe, Inspector of Police (IP) Gahigi Harerimana yagiranye n’abasare ndetse n’abarobyi bagenzi babo bo muri iyi mirenge yombi, bakaba bose hamwe barageraga kuri 300.

Guhamagarira abandi kureka kunywa, gutunda, no gucuruza ibiyobyabwenge kwabanjirijwe no gusobanurira abari muri iyo nama ingaruka z’ibiyobyabwenge.
Mu buhamya bwe, Ntakirutimana yavuze ko amaze hafi umwaka aretse kunywa no gucuruza urumogi nyuma y’igihe kigera ku mwaka yari maze abikora.

Yagize ati :" Ibiyobyabwenge byamfungishije inshuro zitari nke, ndetse aho kunkiza nk’uko nibwiraga ; byarankenesheje. Ibyo ndi umugabo wo kubihamya kuko byambayeho. Ndagira rero inama umuntu ubinywa, ubicuruza, ndetse n’ubitunda kubireka kuko nta cyiza cyabyo."

Yakomeje agira ati :" Maze kubona ko aho binganisha ari habi ; nahise mfata umwanzuro wo kubireka ; kandi nyuma yo kubireka maze kugera kuri byinshi kuko noneho nkora ibyemewe n’amategeko bitanteza igihombo."

Nzeyimana we yabwiye bagenzi be ati :" Amafaranga nashoye mu rumogi mu gihe kigera ku mwaka namaze nducuruza yapfuye ubusa kuko inshuro nyinshi narafatwaga nkarwamburwa."

Yagize kandi ati :"Maze gusobanukirwa ingaruka mbi zarwo nahise ndureka maze ntangira gucuruza ibyemewe n’amategeko kandi nyuma y’umwaka mbiretse maze kwiteza imbere kuko ntagikorera mu gihombo."

IP Gahigi yabwiye abo barobyi ko ibiyobyabwenge bitera ababinyoye gukora ibyaha nko gufata ku ngufu, gusambanya abana, gukubita no gukomeretsa, n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Yabasabye kubyirinda kandi bagaha Polisi y’u Rwanda amakuru y’ababinywa, ababicuruza, ndetse n’ababikwirakwiza kimwe n’abakoze cyangwa abafite imigambi yo gukora ibindi byaha .

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira ibyaha

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira...

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

Babiri bafunzwe bakekwaho guha ruswa abayobozi b’inzego z’ibanze

Babiri bafunzwe bakekwaho guha ruswa abayobozi b’inzego z’ibanze

Umunyamakuru Shyaka Kanuma wafashwe atorotse yasabiwe kuburana afunzwe

Umunyamakuru Shyaka Kanuma wafashwe atorotse yasabiwe kuburana...

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

14-01-2017

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump...