LATEST NEWS
MU RWANDA
Kirehe : Abaturage bakanguriwe kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge
Publish Date: mardi 26 janvier 2016
VISITS :136
By Admin

​Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kirehe, ku itariki 23 Mutarama, yakanguriye abaturage bagera kuri 200 bo mu kagari ka Kaduha, mu murenge wa Kirehe, kutanywa, kudacuruza, no kudatunda ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose kandi ibasaba kugira uruhare mu kurwanya ibyo bikorwa binyuranyije n’amategeko.

Ibi babikanguriwe mu kiganiro bahawe na Inspector of Police (IP) Gahigi Harerimana, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere.

IP Gahigi yabasobanuriye ko ibiyobyabwenge nk’urumogi byangiza ubwenge bw’uwabinyoye maze agakora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, gusambanya abana, n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, aha akaba yarabahaye urugero rw’aho umwe mu bashakanye abuza mugenzi we uburenganzira ku mutungo, kumuhoza ku nkeke, cyangwa kumukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Yababwiye ko bishobora kandi gushora uwabinyoye mu ngeso mbi nk’ubusambanyi bukurikirwa rimwe na rimwe no kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina no gutwara inda zitateganyijwe.

Nyuma yo kubasobanurira ingaruka mbi zabyo, IP Gahigi yabasabye kubyirinda kandi bagaha Polisi y’u Rwanda amakuru y’ababinywa, ababicuruza n’ababikwirakwiza.
Yagize ati :"Uwakoze ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina arahanwa, mu gihe uwarikorewe agira ihungabana ndetse n’izindi ngaruka ziterwa na ryo. Ni yo mpamvu buri wese akwiriye kuryirinda kandi akumva ko kurirwanya no kurikumira biri mu nshingano ze."

IP Gahigi yabagiriye inama yo kunywa no gucuruza ibintu byemewe n’amategeko kandi bidafite ingaruka mbi ku buzima bwabo.

Yabahaye kandi nimero za terefone za Polisi y’u Rwanda zitangirwaho amakuru harimo n’ajyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, izo nimero zikaba ari : 112, 3512 na 3029.

Umwe muri abo baturage witwa Ndayisenga Valence yagize ati :"Ikiganiro twahawe na Polisi y’u Rwanda cyatumye ndushaho gusobanukirwa ingaruka mbi z’ibiyobyabwenge ku buryo ngize uwo mbibonana nahita mbimenyesha Polisi y’u Rwanda."

Yagiriye bagenzi be inama yo gukurikiza ibyo bakanguriwe na Polisi y’u Rwanda muri aka karere.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo iminsi 30

Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo...

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira ibyaha

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira...

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

14-01-2017

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump...