LATEST NEWS
MU RWANDA
Kirehe : Bane bafunzwe bazira kwiba mu mazu
Publish Date: jeudi 25 août 2016
VISITS :142
By Admin

Abagabo bane bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kirehe, mu karere ka Kirehe nyuma yo kubafatana ibintu bacyekwa kwiba mu ngo z’ahantu hatandukanye.

Abakurikiranyweho iki cyaha ni Kilmany, Muyonga Abdoul, Uwokwizerwa Eric na Ndayisenga Emile.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere , Superintendent of Police (SP) James Rutaremara yavuze ko bafatanwe matela imwe, mudasobwa igendanwa imwe, igare, intebe zirindwi, imikeka ibiri, n’imisego ibiri.

Yavuze ko ibyo bintu byasanzwe mu nzu bari bakodesheje iri mu kagari ka Ruhanga, ho mu murenge wa Kigina.

Yongeyeho ko bimwe muri ibyo bintu bibye bapfumuye amazu byarimo byashubijwe ba nyirabyo.

SP Rutaremara yagize ati :"Ifatwa ryabo ryaturutse ku makuru twahawe n’abaturage. Turabibashimira. Ibi bigaragaza ko basobanukiwe akamaro ko gutanga amakuru ku gihe."

Yakomeje agira ati :"Kuyatangira ku gihe bituma ibyaha bikumirwa. Bituma kandi ababikoze cyangwa abafite imigambi yo kubikora bafatwa vuba."

Yagize kandi ati :"Ubujura budindiza iterambere muri rusange. Ababufatirwamo biganjemo urubyiruko. Ababyeyi bakwiye kwita ku burere bw’abana babo kugira ngo babarinde gukora ibyaha muri rusange."

SP Rutaremara yagiriye abantu inama yo kudafumbata amaboko ahubwo bagakora ibyemewe n’amategeko kugira ngo biteze imbere aho gutega amaramuko ku kwiba cyangwa ku bindi bikorwa binyuranije n’amategeko.

Yasabye abatuye muri aka karere gukora neza amarondo no kwirinda ikintu cyose kinyuranije n’amategeko.

Aba uko ari bane nibahamwa n’icyaha bazahabwa igihano cy’igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka ine (4) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri enye (4) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano nk’uko biteganywa n’ingingo ya 301 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
RwandAir yahembwe nk’ikompanyi itwara abantu mu ndege ya mbere mu karere

RwandAir yahembwe nk’ikompanyi itwara abantu mu ndege ya mbere mu...

Umuyobozi wa Polisi muNtara y’Iburengerazuba yakanguriye abaturage gukumira ibyaha

Umuyobozi wa Polisi muNtara y’Iburengerazuba yakanguriye abaturage gukumira...

Umugore wa Visi Perezida w’Ubuhinde yavuze ko hari byinshi byo kwigira ku kigo Isange

Umugore wa Visi Perezida w’Ubuhinde yavuze ko hari byinshi byo kwigira ku...

Moto yibwe mu karere ka Bugesera yafatanywe umugabo muri Gakenke

Moto yibwe mu karere ka Bugesera yafatanywe umugabo muri Gakenke

Incamake y’amakuru yatangajwe na Polisi y’u Rwanda mu cyumweru gishize

Incamake y’amakuru yatangajwe na Polisi y’u Rwanda mu cyumweru...

NEW POSTS
BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

18-02-2017

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza byinshi !

17-02-2017

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza...