LATEST NEWS
MU RWANDA
Kirehe : Polisi y’u Rwanda yafatanye umugabo ibiro 25 by’urumogi
Publish Date: lundi 15 août 2016
VISITS :438
By Admin

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Kirehe ku itariki 13 Kanama yafatanye Bakanireba Emmanuel ibiro 25 by’urumogi.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Superintendent of Police (SP) James Rutaremara yavuze ko rwafatiwe mu nzu ye iri mu kagari ka Kabuga, ho mu murenge wa Musaza.

Yagize ati :" Mu rukerera rwo kuri uwo munsi ahagana saa kumi n’imwe twagiye gusaka iwe bitewe n’amakuru twari twabonye ko acuruza urumogi maze dufatira biriya biro 25 mu nzu ye."

SP Rutaremara yavuze ko Bakanireba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kirehe ndetse n’urwo rumogi yafatanywe akaba ari ho ruri mu gihe iperereza rikomeje.

Yashimye abatanze amakuru yatumye afatanwa ruriya rumogi ; kandi abasa abatuye muri Kirehe muri rusange gukomeza kugira uruhare mu kubumbatira umutekano birinda ibyaha aho biva bikagera kandi batanga amakuru yatuma birushaho gukumirwa.

Yagize ati :"Urumogi n’ibindi biyobyabwenge bitera uwabinyoye gukora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, gusambanya abana, ubujura no gufata ku ngufu. Ubifatanywe arafungwa ndetse agacibwa ihazabu, kandi na byo bikangizwa."

Kirehe ifatwa nk’imwe mu nzira zikoreshwa n’abatunda ibiyobyabwenge babyinjiza mu gihugu babivanye mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda, ibifatirwa muri aka karere bikaba akenshi binyuzwa mu murenge wa Nyamugali kubera ko wegeranye na Tanzaniya.

SP Rutaremara yagize kandi ati :"Hari abatekereza ko ibiyobyabwenge bituma umuntu yibagirwa ibibazo afite ; ariko mu by’ukuri aho kubimwibagiza bimutera ibindi. Ababicuruza, ababinywa, n’ababikwirakwiza barasabwa kubireka kubera ko nta cyiza cyabyo."

Yasabye abatuye muri aka karere kuba ijisho ry’umuturanyi, gukora neza amarondo, no gutanga amakuru ku gihe yatuma ibyaha bikumirwa.

Ingingo ya 593 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko, guhinga, gukora, guhindura, kugurisha, gutunda, kubika no kunywa ibiyobyabwenge bibujijwe keretse mu bihe no mu buryo byagenwe n’itegeko.

Ingingo ya 594 yacyo ivuga ko umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Visi Perezida w’u Buhinde, Hamid Ansari yagiranye ibiganiro na Perezida wa Sena y’u Rwanda

Visi Perezida w’u Buhinde, Hamid Ansari yagiranye ibiganiro na Perezida wa...

Moto yibwe mu karere ka Bugesera yafatanywe umugabo muri Gakenke

Moto yibwe mu karere ka Bugesera yafatanywe umugabo muri Gakenke

Incamake y’amakuru yatangajwe na Polisi y’u Rwanda mu cyumweru gishize

Incamake y’amakuru yatangajwe na Polisi y’u Rwanda mu cyumweru...

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abantu batanga ruswa ngo bahabwe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga

Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abantu batanga ruswa ngo bahabwe uruhushya...

NEW POSTS
Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza byinshi !

17-02-2017

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza...

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda - twisekere !!!!

14-02-2017

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda -...

Ubutinganyi (homosexuals) buravuza ubuhuha muri RNC

13-02-2017

Ubutinganyi (homosexuals) buravuza ubuhuha muri RNC