LATEST NEWS
New section No17
Kirehe : Polisi y’u Rwanda yakanguriye abaturage kwirinda ihohoterwa rikorerwa mu ngo
Publish Date: mercredi 25 novembre 2015
VISITS :36
By Admin

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kirehe, ku wa 22 Ugushyingo 2015, yagiranye inama n’abaturage bagera kuri 300 b’akagari ka Ntaruka, ko mu murenge wa Nasho, mu karere ka Kirehe, ibakangurira kwirinda no kurwanya ibyaha by’ihohoterwa rikorerwa mu ngo, kandi ibasaba kujya baha Polisi y’u Rwada amakuru y’ababikora kugira ngo bahanwe, naho abarikorewe bahabwe ubufasha .

Ibi babikanguriwe na Assistant Inspector of Police (AIP) Gahigi Harerimana, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere.

AIP Gahigi yasobanuriye abo baturage ko ihohoterwa rikorerwa mu ngo ririmo irishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.

Yabasobanuriye ko irishingiye ku gitsina rishobora gukorwa n’igitsina gabo kirikorera igitsina gore nk’uko ryakorwa n’igitsina gore kirikorera igitsina gabo, aha akaba yarabahaye urugero rwo kumuhoza ku nkeke, kumutoteza, kumukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, no kumubuza uburenganzira ku mutungo bashakanye.

Yabibabwiye agira ati :"Kera abantu bamwe bumvaga badashobora guhingutsa ko umwana wabo yasambanyijwe ku mbaraga cyangwa ko umugabo yamukubise.

Kubera ubukangurambaga, ubu n’abagabo bahohotewe n’abagore babo barabivuga. Ibyiciro by’abantu byose bisigaye bizi uburenganzira bwabyo ariko na none na bake bagiceceka ihohoterwa bakorewe cyangwa uwarikoze bakwiye kujya babivuga."

Yasobanuriye kandi abo baturage ko ibyaha by’ihohoterwa rikorerwa abana birimo kubakubita, kubakoresha imirimo ivunanye, kubaha ibihano bikomeye, kubasambanya, kubata, kutabandikisha cyangwa gutinda kubikora mu gihe bavutse, kubavana mu ishuri cyangwa kutabaha ibyangombwa nkenerwa mu gihe baririmo, kwihekura, no kuvanamo inda.

Yababwiye ko ibiyobyabwenge nk’urumogi biri mu bitera ababinyoye gukora bene ibyo byaha by’ihohoterwa ndetse n’ibindi byaha nko gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, n’urugomo, maze abasaba kutabinywa, kutabicuruza, no kutabitunda, kandi bagaha Polisi y’u Rwanda amakuru y’ababikora.

Umwe muri abo baturage witwa Ntambara Damien yagize ati :" "Iyi nama yatumye ndushaho gusobanukirwa n’ubwoko bw’ibyaha by’ihohoterwa rikorerwa mu ngo . Uretse kuryirinda, igihe cyose nzamenya uwarikoze cyangwa uwarikorewe ariko bigacecekwa, nzajya mbimenyesha Polisi y’u Rwanda."

Undi witwa Nikuze Saverine yagize ati :"Ubumenyi nungukiye muri iki kiganiro twahawe na Polisi y’u Rwanda nzabusangiza abandi, bityo, twese twirinde kandi dufatanye kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo ndetse n’ibindi byaha."

Yagiriye inama abandi baturage yo kudahishira abakoze ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina kandi abasaba kujya baha Polisi y’u Rwanda amakuru y’ababikoze.

RNP

IBITEKEREZO
Rwihandagaza

Tugeragese dufashe RPN. Ubu noneho bagiye no kutwubakira ingo zacu kweril !!!! Twibuke yuko umutekano wigihugu uhera mungo kuko niba ushobora guhohotera umugore, umugabo cyangwa umwana wawe ubwo umuturanyi we uzamwica. Police yacu yo ko ntako itagira iradukangurira kubana neza kugirango tugire igihugu cyiza.

Juma

Ubu bukanguragamba burakenewe cyane mu turere turangwamo iihohoterwa mu rwego rwo kwigisha abaturage kurirwanya no gutanga amakuru ku gihe mu gihe haramutse habaye iri hohotera, no mu Karere ka Rwamagana dukeneye ubukangurambaga kuko dufite ikibazo cy'ihohoterwa


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Mpayimana Philippe yisubiriye mu Bufaransa, biravugwa ko yaba akwepye Ubutabera

28-06-2017

Mpayimana Philippe yisubiriye mu Bufaransa, biravugwa ko yaba akwepye...

Impamvu : Umuyobozi muri Uganda yasohowe igitaraganya muri Rwandair

27-06-2017

Impamvu : Umuyobozi muri Uganda yasohowe igitaraganya muri...

Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko rwa Gisirikare

26-06-2017

Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko...

Perezida Paul Kagame yakomoje ku gitero cyagabwe mu Karere ka Rusizi

26-06-2017

Perezida Paul Kagame yakomoje ku gitero cyagabwe mu Karere ka...

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

24-06-2017

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside...

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri Nahimana Imyanzuro Ikakaye

24-06-2017

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri...

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi cyaguyemo umwe, umunani bagakomereka

23-06-2017

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi...