LATEST NEWS
New section No17
Kirehe : Umugabo afungiwe gufatanwa imiti ya magendu
Publish Date: mardi 19 avril 2016
VISITS :183
By Admin


Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kirehe yafatanye umugabo uri mu kigero cy’imyaka 23 y’amavuko imiti y’ubwoko butandukanye ya magendu irimo Coartem, Amoxicyline, Paracetamol, na Erithmentic.

Iyi miti yafatiwe mu nzu ya Muhoza Danny ku wa 17 Mata, hakaba ari mu kagari ka Rugarama, mu murenge wa Kigina .

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yagize ati :"Gucuruza imiti bisabirwa uburenganzira mu nzego zibishinzwe. Imiti nk’iyi igira ingaruka mbi ku buzima bw’umuntu wayinyoye kubera ko iba itujuje ubuziranenge."

Yakomeje agira ati :"Kugurisha imiti mu buryo nk’ubu bigira ingaruka mbi ku bukungu kubera ko ukora ubwo bucuruzi aba adasora kandi hari abayicuruza mu buryo bwubahirije amategeko."

IP Kayigi yavuze ko Muhoza afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Kirehe ndetse n’iyo miti akaba ari ho iri mu gihe iperereza rikomeje.

Yagiriye abantu inama yo kwivuza no kugura imiti ahantu hemewe aho kugura iya magendu ishyira ubuzima bwabo mu kaga, kandi abasaba guha Polisi y’u Rwanda amakuru y’abayicuruza mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Ingingo ya 12 y’Itegeko N° 12/99 rvo ku wa 02/07/1999 ryerekeye ubuhanga mu by’imiti ivuga ko gushinga ikigo gikorerwamo ibya farumasi no kugikoreramo mu gihugu bigomba kubanza kubonerwa uruhushya rwa Minisitiri ufite ubuzima mu nshingano ze.

Ingingo ya 91 y’iri tegeko ivuga ko umuntu wese ukora imirimo ihariwe abafarumasiye atujuje ibyangombwa biteganywa n’amategeko azahanishwa igifungo kiri hagati y’amezi atatu n’umwaka n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atanu cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Ingingo ya 95 yaryo ivuga ko gucururiza mu ngo ibintu ngombabuhanga mu bya farumasi, kubibunza cyangwa kubidandaza mu masoko ku karubanda cyangwa ahandi hantu hose hatemewe, bihanishwa igifungo kiri hagati y’amezi abiri n’umwaka n’ihazabu iri hagati y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana n’ibihumbi magana atanu cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura n’ibibazo bikwiye gucika

23-04-2017

Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura...

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u Bufaransa

21-04-2017

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u...

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa burikubiyemo

18-04-2017

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa...

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano usesuye

17-04-2017

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano...

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

16-04-2017

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside...

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i Burundi

14-04-2017

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i...

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse na Perezida Habyarimana

13-04-2017

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse...

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera abanyarawandakazi batuye mu Bubiligi

10-04-2017

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera...