LATEST NEWS
New section No17
Kirehe : Uwaretse ibiyobyabwenge arakangurira abandi kubyirinda
Publish Date: vendredi 5 février 2016
VISITS :114
By Admin

​Ashingiye ku ngaruka yatewe no kunywa, gucuruza, no gutunda urumogi , Dushimirimana Emmanuel, uri mu kigero cy’imyaka 21 y’amavuko, arakangurira ababikora kubireka.

Ibi, uyu musore utuye mu kagari ka Nyankurazi, mu murenge wa Kigarama, ho mu karere ka Kirehe, yabivuze ku itariki 3 Gashyantare mu gikorwa cyo kwangiza ibiyobyabwenge byafatiwe mu mikwabo Polisi y’u Rwanda yakoze ahantu hatandukanye muri aka karere mu mezi atatu ashize

Ibiyobyabwenge byangijwe bigizwe n’ibiro 1001 n’igice by’urumogi, litito 715 za Kanyanga, n’amashashi 1296.

Icyo gikorwa cyo kubyangiza kitabiriwe n’abanyeshuri ndetse n’abatuye mu kagari cyabereyemo ka Rubimba , mu murenge wa Gahara, bakaba bose barageraga ku buhunbi bibiri.

Mu buhamya bwe, Dushimirimana yavuze ko amaze amezi agera kuri atandatu aretse kunywa no gucuruza urumogi nyuma y’igihe kigera ku mwaka yari maze abikora.
Yagize ati :" Urumogi rwarankenesheje aho kunkiza nk’uko nabyibwiraga. Ndagira inama umuntu ubinywa, ubicuruza, n’ubitunda kubireka kuko nta cyiza kibibamo.

Ndabihamya kuko byambayeho."

Dushimirimana yagize kandi ati :"Uretse kubifungirwa, nahuye n’izindi ngaruka mbi zatewe no kubinywa ndetse no kubicuruza. Maze kubona ko ndi kugana ahabi, nahise mfata umwanzuro wo kubireka, kandi nyuma y’aho mbirekeye, maze kugera kuri byinshi kuko noneho nkora ibyemewe n’amategeko."

Mbere y’ubu buhamya bwe, abitabiriye icyo gikorwa cyo kwangiza biriya biyobyabwenge bari babanje kwigishwa ubwoko bwabyo, n’ingaruka mbi zabyo.
Ababakanguriye kubyirinda no kubirwanya harimo uyobora Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kirehe, Superintendent of Police (SP) James Rutaremara, n’ushinzwe imiyoborere myiza muri aka karere, Bernard Tugume.

SP Rutaremara yashimye abatuye mu bice biriya biyobyabwenge byafatiwemo ku makuru batanze yatumye bifatwa.

Yabwiye abari aho ati :"Ibiyobyabwenge bitera ababinyoye gukora ibyaha nko gufata ku ngufu, gusambanya abana, gukubita no gukomeretsa, n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina."

Yasabye uwari aho wese kubyirinda no guha Polisi y’u Rwanda amakuru y’ababinywa, ababitunda, ndetse n’ababicuruza.

Tugume yagize ati :"Ntushobora gutera imbere unywa cyangwa ucuruza ibiyobyabwenge.Nk’uko mubyibonera, iyo bifashwe birangizwa, kandi ubifatanywe agafungwa no gucibwa ihazabu."

Yasabye abatuye muri aka karere kunywa no gucuruza ibintu byemewe n’amategeko kandi bidafite ingaruka mbi ku buzima bwabo.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura n’ibibazo bikwiye gucika

23-04-2017

Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura...

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u Bufaransa

21-04-2017

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u...

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa burikubiyemo

18-04-2017

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa...

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano usesuye

17-04-2017

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano...

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

16-04-2017

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside...

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i Burundi

14-04-2017

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i...

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse na Perezida Habyarimana

13-04-2017

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse...

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera abanyarawandakazi batuye mu Bubiligi

10-04-2017

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera...