LATEST NEWS
MU RWANDA
Korali Salemu yashimye Imana inatanga mituweli ku miryango 10 itishoboye
Publish Date: lundi 28 décembre 2015
VISITS :150
By Admin

Korali Salemu ikorera umurimo w’ Imana mu itorero ry’ADEPR Kabuga Ville mu murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, yatanze mituweli ku miryango 10 itishoboye, isangira n’abana mu rwego rwo kwizihiza ivuka rya Yezu, hiyongereho no gushima Imana.

Nkuko bitangazwa na Jeanette Kampororo Perezida wa Korali Salemu, avuga ko bateguye igiterane cyo gushimira Imana ko umwaka urangiye bari amahoro, ariko bakanibuka ko hari abatishoboye bakeneye ubufasha mu buryo bw’umubiri.

Uretse igikorwa cyo gufasha abatishoboye babatangira ubwisungane mu kwivuza, bishimira ko batangiye ari abaririmbyi batageze kuri 20 none ubu, bakaba ari abaririmbyi 95 ibyo ngo babishimira Imana.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ryigenga ryo mu Rwanda, Kampororo yavuze ati “Ikindi dushimira Imana, nka Korali Salemu twari abantu badashoboye nta n’ ubushobozi, ariko muri uyu mwaka abaririmbyi bose uko 95 bafite akazi, babasha kwiyishyurira mituweli, babasha gushyira abana mu mashuri, icyo na cyo ni kintu cyaduteye gushima Imana."


Jeanette Kampororo Perezida wa Korali Salemu.

Ku rundi ruhande ariko, Perezida wa Korali Salemu avuga ko muri iyi korali harimo abana b’imfubyi Imana ikaza kubakorera ibitangaza. Ati “Muri twe harimo abana b’imfubyi badafite ubushobozi, Imana ibakorera ubukwe, hari umusore turirimbana wari umaze imyaka 12 nta mwana afite, Imana imuha umwana, ubu amaze kugira abana babiri, ibyo na byo byaduteye imbaraga kumva tugomba gushimira Imana."

Nyamara ariko ngo Imana yaguye iyi korali mu bijyanye no kuririmba kuko imiririmbire yabo iri hejuru, akaba ari ibintu bagomba gushimira Imana kuko ngo atari imbaraga zabo ahubwo ko ari iz’Imana nkuko Kamuroro yabibwiye itangazamakuru.

Ku bijyanye no gukora umurimo w’Imana Korali Salem imaze imyaka cumi n’ indi irenga, batangiye nta bushobozi bafite, ubu barakora nta kibazo. Kugeza ubu, bamaze gukora indirimbo nyinshi zirimo n’ iyitwa “Ibanga imaze kumenyekana."

Umuterankunga wa korali Salemu, Anicet Kibiliga, ahamya ko Korali Salemu abona ko ari korali ihagaze neza kandi ifite ejo hazaza heza, ibi akabishingira kukuba yaratangiranye abaririmbyi 20, ubu bakaba barenga 90.

Impamvu yahisemo kubera umuterankunga wa Korali Salemu mu gihe hari andi makorali akorera umurimo w’Imana ku mudugudu w’ADEPR Kabuga Ville, Kibiliga yagize ati "Hano kuri uyu mudugudu mpakorera umurimo w’Imana nk’umudiyakoni, ni byiza ko abadiyakoni dufasha abaririmbyi gukora umurimo w’Imana."

RUSHYASHYA

IBITEKEREZO
nshimiye

Uko nukuri niryo vugabutumwa rikenewe cyane iryamagambo ririmo kurangira hskenewe iryibikorwa.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

Babiri bafunzwe bakekwaho guha ruswa abayobozi b’inzego z’ibanze

Babiri bafunzwe bakekwaho guha ruswa abayobozi b’inzego z’ibanze

Umunyamakuru Shyaka Kanuma wafashwe atorotse yasabiwe kuburana afunzwe

Umunyamakuru Shyaka Kanuma wafashwe atorotse yasabiwe kuburana...

Abayobozi b’ibigo by’amashuri bane bafunzwe bakekwaho kunyereza arenga miliyoni 50

Abayobozi b’ibigo by’amashuri bane bafunzwe bakekwaho kunyereza arenga...

NEW POSTS
Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

14-01-2017

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump...

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda bujura

13-01-2017

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda...