LATEST NEWS
New section No17
Korali Salemu mu gikorwa cyo gushima Imana no gufasha abatishoboye
Publish Date: mardi 22 décembre 2015
VISITS :171
By Admin

Korali Salemu ibarizwa mu itorero rya ADEPR Kabuga, yateguye igitaramo cyo gufasha abatishoboye ndetse ikanashima Imana.

Binyuze mu gitaramo yise “Ibanga live concert”, iki gitaramo gifite intego yo gushima Imana mu byo yabakoreye muri uyu mwaka wa 2015 no kuyiragiza ibyo bateganya kugeraho muri 2016.

Iki gitaramo giteganijwe kuwa 27 Ukuboza 2015 saa cyenda z’umugoroba. Muri icyo gitaramo hatumiwe amakorali atandukanye nka Korali Umunezero, Korali Amazing Grace, umuhanzikazi Giramahoro Claudine, Tuyishime Ntabwoba ndetse n’abavugabutumwa.

Nkuko ubuyobozi bw’iyi korali bwabitangarije ikinyamakuru dukesha iyi nkuru, Korali Salem izagenera abatishoboye ubufasha burimo umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza mu rwego rwo kwifatanya na bo mu kwizihiza Noheli n’ubunani.

Korali Salemu yatangiye ivugabutumwa mu ndirimbo mu mwaka wa 2004, kugeza ubu imaze kwiyubaka no guhesha benshi umugisha binyuze mu bikorwa by’urukundo bitandukanye ikora.

Kamurase Hassani

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli [AIPAC Policy Conference]

28-03-2017

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na...

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

28-03-2017

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa...

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...