LATEST NEWS
MU RWANDA
Kwigerera mu Rwanda byahise bihindura byinshi ku mitekerereze ye
Publish Date: mardi 25 octobre 2016
VISITS :2294
By Admin

Perezida Paul Kagame yasabye Umunya-Pologne wamubajije uko afata abamuvuga ko ayoboza igitugu, kwibariza Abanyarwanda icyo batekereza, nyuma akibonera igisubizo.

Uyu Munya-Pologne yaje mu Rwanda hari byinshi bibi asoma ku gihugu, ariko atungurwa n’ibyiza yahasanze.

Wendy Skorupski n’umuryango we bageze mu Rwanda mu ijoro ryo kuwa Kabiri tariki 18 Ukwakira, ifoto yashyize kuri Twitter ye igaragaza Hotel des Milles Colllines, yagarutsweho muri filimi Hotel Rwanda, ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Skorupski avuga ko hari amateka n’amakuru mabi menshi yagiye akura kuri internet ubwo yabaga ashaka kumenya u Rwanda, ariko kuhigerera byahise bihindura byinshi ku mitekerereze ye, ari nayo mpamvu yifuje kugira icyo abaza Perezida Kagame.

Skorupski ukora mu ishuri rya British International School mu mujyi wa Kabiri muri Pologne, Kraków, yagaragaje ko nyuma yo kugera muri Kigali, we n’umuryango , banyuzwe n’ibyishimo biharangwa n’ubwiza bwaho.

Umunya-Pologne Wendy Skorupski

Nyuma yo gushyira kuri Twitter ifoto igaragaza Ikiyaga cya Kivu yafatiye mu musozi hagati, kuri uyu wa Gatandatu, yahise yandikaho ati ‘‘LakeKivu Rwanda – igihugu cyiza gifite n’abantu beza cyane. Biragoye kwiyumvisha ibintu byaberaga hano mu myaka 22 ishize.’’

Yakomeje abaza Perezida Kagame ati “Paul Kagame twanyuzwe cyane n’igihugu cyanyu. Ni iki mubwira abantu batekereza ko imiyoborere yanyu ari iy’abanyagitugu ?’’

Perezida Kagame nawe yahise amusubiza ati “Ntutinye kuzenguruka mu gihugu hose ugenda ubaza… ubundi ufate umwanzuro ku gikwiye kwizerwa ! Utekereza iki ku bavuga ibinyuranye nabyo ?’’

Perezida Paul Kagame

Muri icyo kiganiro, uwitwa Mbayisha Philemon we yagize ati “niba kuyoboza igitugu bishobora kongera guhuza umuryango wari waracitsemo ibice, bikongerera ubushobozi abagore n’urubyiruko, ndabishyigikiye.”

Skorupski yahise asubiza ko bemeranya, kuko u “Rwanda ari igihugu gifite umwihariko ko cyageze ku bintu bifatika nubwo cyari gifite inzitizi zihariye.’’

Abantu banyuranye basabye Wendy M. Skorupski kwitegereza byinshi ku gihugu akajyanira ubutumwa abarwanya uko u Rwanda ruyobowe, nawe ubwe akaza agakorera mu Rwanda nk’igihugu cyorohereje abakora ubucuruzi, kikaba cyiza ku mwanya wa kabiri muri Afurika.

Source : Igihe.com

IBITEKEREZO
KAYITARE john

Ndi yuganda. Ariko iwacu nimukarere kanyagatare. inaha nirirwa nongana. Bavuga igihugu cyanje nabi. kuko umunyarwanda, yihesha agaciro a ho arihose. Murakoze cyane perezida mumutorecyane. Ndamukunda.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
RwandAir yahembwe nk’ikompanyi itwara abantu mu ndege ya mbere mu karere

RwandAir yahembwe nk’ikompanyi itwara abantu mu ndege ya mbere mu...

Umuyobozi wa Polisi muNtara y’Iburengerazuba yakanguriye abaturage gukumira ibyaha

Umuyobozi wa Polisi muNtara y’Iburengerazuba yakanguriye abaturage gukumira...

Umugore wa Visi Perezida w’Ubuhinde yavuze ko hari byinshi byo kwigira ku kigo Isange

Umugore wa Visi Perezida w’Ubuhinde yavuze ko hari byinshi byo kwigira ku...

Moto yibwe mu karere ka Bugesera yafatanywe umugabo muri Gakenke

Moto yibwe mu karere ka Bugesera yafatanywe umugabo muri Gakenke

Incamake y’amakuru yatangajwe na Polisi y’u Rwanda mu cyumweru gishize

Incamake y’amakuru yatangajwe na Polisi y’u Rwanda mu cyumweru...

NEW POSTS
BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

18-02-2017

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza byinshi !

17-02-2017

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza...