LATEST NEWS
New section No17
Letshego bank irashimirwa guteza imbere abakiriya bayo mu Rwanda
Publish Date: vendredi 29 juillet 2016
VISITS :473
By Admin

Ikigo cy’imari cyitwa Letshego gifite icyicaro muri Botswana cyafunguye ishami mu Rwanda aho kiyemeje kwibanda ku iterambere ry’abaturage bataragerwaho na serivisi z’imari kikabafasha kugana mu cyerekezo cy’ubuzima bwiza..

Mukirango cyayo gikoze amashyiga atatu, letshego ifite intego zo guteza imbere ubuzima bw’abakiriya bayo n’abafatanyabikorwa bayo.

Umwe mu bakiliya ba letshego bank MUHIRE ushinzwe coperative y’ubwikorezi yitwa ’East African Cooperative of Transporters (EACT) avuga ko letshego yafashije bikomeye cooperative yabo mukugera ku nzozi bari bafite.

Agira ati : ” coperative yacu yari mu nzozi, mu kuyitangiza twarebaga andi mabanki kandi ntitwatekerezaga Letshego, twari dufite icyifuzo cyo kugera ku makamyo manini 120 ubu tumaze kugera ku makamyo 60 manini tubikesheje ubufatanye n’ubufasha bwa letshego,”

Muhire akomeza avuga ko banki bageragamo yose yabateraga utwatsi.

Ati : ” ariko aho twegereye letshego badufashije kugera ku mpamo z’inzozi twari dufite, baratugurije tugura amakamyo dufite kugeza uyu munsi afite ubushobozi bwo kwikorera toni 20, uyu munsi wa none tukaba duhagaze neza dukorana n’abubaka mu kubagezaho serivisi z’ubwikorezi mu buryo bwihuse,”

Muhire asaba Letshego kuba yava ku rwego rw’ikigo cy’imari iciriritse ikaba banki nk’izindi kugirango abakiriya benshi bayigane.

Mukiza Thierry nawe n’umukiriya wa letshego bank kuva mu myaka 15 ishize, akaba nawe ashima serivisi yagejejweho n’iyi banki ubu iri mu cyiciro cy’ibigo by’imari iciriritse.

Agira ati : ” dukoranye na letshego imyaka cumi n’itanu batuguriza amafaranga nta kutugora, twavuye mu mabanki menshi bakatwaka ingwate ntazo dufite uretse abagore n’abana bacu gusa,”

Mukiza avuga ko ubu amaze kwiyubakira inzu y’ibyumba bitatu na salo n’ubwiherero bubiri bw’imbere mu nzu amaze gutangira gufata inguzanyo muri letshego bank.

Mukiza akomeza agira ati : ” natangiriye ku nguzanyo y’ibihumbi maganatanu (500,000) ngura ikibanza i kinyinya kandi buri mwaka nkomeza kujya gufata indi nguzanyo kuri letshego, ubu ngeze ku musozo w’inzu yanjye y’ibyumba bitatu na salo n’ubwiherero bubiri bwo munzu imbere,”

Yongeraho ati :” uyu munsi wa none jyewe n’umuryango wanjye turashimira letshego bank,”

Minisitiri wurubyiruko n’ikoranabuhanga Jean Philibert Nsengimana wari witabiriye uyu muhango wo kumurika kumugaragaro ikirango gishya cya Letshego bank yashimiye letshego bank gukomeza guteza imbere urubyiruko babaha inguzanyo nta ngwate babasabye.

Agira ati : “kubona inguzanyo mu rubyiruko rwacu biracyari ikibazo, hamwe na letshego kubona amafaranga ntibikiri ikibazo mugihe ufite igitekerezo cy’umushinga ugiye gukora, ndashimira letshego bank gukomeza guteza imbere urubyiruko rwacu n’abanyarwanda muri rusange,”

Umuyobozi mukuru wa Letshego Kungu Gatabaki ashimira guverinoma y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa ba Letshego mu gushyigikira iki kigo cy’imari mu Rwanda.
Yijeje abakiriya ba Letshego ubufatanye na serivise zinoze mu kubafasha gutezimere ubucuruzi n’imishinga yabo.

Umuyobozi Mukuru wa Letshego Bank Joel Uwizeye Rwibasira amurika ikirango gishya cya Letshego Bank

Minisitiri wurubyiruko n’ikoranabuhanga Jean Philibert Nsengimana wari witabiriye uyu muhango wo kumurika kumugaragaro ikirango gishya cya Letshego bank

Yagize ati : “ Tugomba gusuzuma ko serivisi dutanga mu bihugu byose harimo n’u Rwanda zigera kubaturage zikanabanogera.”

Letshego ikorera mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika y’uburasirazuba n’amajyepfo, aribyo Botswana, Lesotho, Kenya, Mozambique, Namibia, Rwanda, Sudani y’epfo, Swaziland, Tanzania na Uganda.

Ubusanzwe Letshego ibarirwa mu bigo by’imari iciriritse ikaba yarasimbuye ikitwaga Rwanda Microfinance kuva mu mwaka wa 2004.

Elias Hakizimana

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli [AIPAC Policy Conference]

28-03-2017

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na...

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

28-03-2017

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa...

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...