LATEST NEWS
New section No17
Lieutenant Seyoboka ukekwaho Jenoside yagejejwe i Kigali
Publish Date: vendredi 18 novembre 2016
VISITS :1641
By Admin

Igicuku kinishye ku isaha ya saa 00:40 z’ijoro ku isaha ya Kigali nibwo indege ya Kompanyi, Ethiopian Airlines yasesekaye i Kanombe izanye Seyoboka Henri Jean Claude wahoze mu ngabo za Habyarimana, ushinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yoherejwe n’ubutabera bwa Canada aho yari amaze imyaka 20.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Faustin Nkusi, yabwiye itangazamakuru ko Canada ikomeje kugaragaza ubufatanye bukomeye mu guhana abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Faustin Nkusi ( iburyo ) arikumwe na Procureur Mutangana ( Ibumoso)

Yagize ati “Turashimira inzego z’ubutabera za Canada zakoze iki gikorwa, ni ikintu cyiza cyane kuko bigaragaza ubushake, ubufatanye ndetse no kudufasha kugirango abantu bakoze ibyaha ntibakomeze kwihisha inyuma y’ibikorwa bakoze, bagakomeza kugaragaza ko ibihugu bibashakisha ari ku mpamvu za politiki kandi hari ibimenyetso bifatika.”

“Kohereza abakekwaho ibyaha, ni icyizere ku butabera bw’u Rwanda kuko bigaragara ko babona ko kohereza umuntu ngo ahaburanire bizamufasha kubona ubutabera buri ku rwego mpuzamahanga.”

Nkusi yakomeje avuga ko Seyoboka aregwa icyaha cya Jenoside, icyo kwica, icyibasiye inyokomuntu n’icyaha cyo kurimbura imbaga yakoreye mu Kiyovu n’ahandi hatandukanye yayoboraga ibitero akanagenzura za bariyeri. Hari kandi kuba ubwe hari abo yiyiciye arashe afatanyije n’uwari Perefe wa Kigali, Renzaho Tharcisse n’abandi.

Seyoboka ashinjwa no kuba yarakoze inama zateguraga zikanashishikariza abantu gukora Jenoside, izwi cyane ni iyabaye kuwa 21 Mata 1994 yateguye igitero cyagiye kwica Abatutsi bari bahungiye ahitwa kuri CELA ‘Centre d’etudes des Langues Africaine’, aho bukeye bwaho abarenga 72 bishwe.

Akigezwa i Kigali yamenyeshejwe ibyaha aregwa n’uburenganzira yemererwa n’amategeko burimo guhabwa umwunganizi mu by’amategeko. Ku ikubitiro yabajijwe yunganirwa na Nkundabatware Albert.

Amategeko ateganya ko acumbikirwa na polisi iminsi itanu kugirango ubugenzacyaha bwayo butegure bunatunganye dosiye ye.

Seyoboka mu bikorwa bya Politiki muri Canada, aha we nabagenzi be barwanya Leta y’u Rwanda bari mucyo bita " Amahoroiwacu " Seyoboka yari afite ibyapa bisebya Umukuru w’Igihugu Paul Kagame.

Mu 1996 nibwo Seyoboka yagiye muri Canada ahabwa sitati y’ubuhunzi ariko iza gukurwaho bitewe nuko nyuma byaje kugaragara ko mu myirondoro yatanze hari ibyo yagiye abeshya birimo no kuba ataravuze ko yari umusirikare ufite ipeti rya Sous- Lieutenant mu ngabo za Ex-FAR.

Ibi byiyongeraho ubuhamya bwatanzwe mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICTR), amakuru aza kugaragaza ko yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bigashimangirwa n’urukiko Gacaca rwa Nyarugenge rwamuhamije ibyo byaha bumukatira gufungwa imyaka 19 adahari.

EX.FAR Seyoboka

Ku bijyanye n’igihano yari yarakatiwe na Gacaca, Nkusi yasobanuye ko amategeko y’u Rwanda ateganya ko iyo umuntu yoherejwe yarakatiwe na Gacaca ubushinjacyaha bwemerewe gusaba ko bikurwaho agatangira urubanza bundi bushya. Ubushinjacyaha bukaba bugiye gusaba ko bigenda gutyo yongere aregwe ahabwe umwanya wo kwisobanura.

Guhera muri 2006 ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka muri Canada n’ubutabera byakomeje gushaka kumwohereza mu Rwanda ngo aryozwe ibyo yakoze ariko akomeza kuburana avuga ko naza kuburanira mu Rwanda atazahabwa ubutabera, ko azakorerwa iyicarubozo n’ibindi.

Muri Gicurasi uyu mwaka nibwo hafashwe umwanzuro ntakuka wo kumwohereza.

Seyoboka ntabwo ari ukekwaho ibyaha bya Jenoside wa mbere woherejwe mu Rwanda na Canada, muri 2012 hoherejwe Leon Mugesera araburanishwa akatirwa burundu, aranajurira. Canada yagiye ifata ibindi byemezo birimo kuburanisha Munyaneza Desire wakatiwe gufungwa burundu na Mungwarere Jacques wagizwe umwere.

Canada yanahawe izindi nyandiko zigera kuri 11 zisaba ko yohereza abakekwaho Jenoside kuburanira mu Rwanda.

Seyoboka Henri Jean Claude mu maboko ya Polisi y’u Rwanda

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

11-08-2017

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...