LATEST NEWS
New section No17
Loni yatangiye igenzura ry’abapolisi 70 bagomba koherezwa muri Sudani y’Epfo
Publish Date: mercredi 3 février 2016
VISITS :505
By Admin

​Mu gihe gito, Polisi y’u Rwanda izohereza abapolisi 70 biyongera ku basanzwe mu gace ka Malakal ho muri Sudani y’Epfo, aho bazaba bari mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri icyo gihugu(UNMISS).

Igenzura ry’aba bapolisi rikaba rizakorwa mu minsi itanu uhereye kuri 2 Gashyantare n’impuguke y’umupolisi ukomoka mu gihugu cya Norvege witwa Annette R.Johansen, ikaba yaroherejwe n’ibiro bikuru bishinzwe imitwe irinda mu butumwa bw’amahoro(FPU).

Umuvugizi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, ACP Celestin Twahirwa yagize ati :” Aba bapolisi 70 barimo gutegurwa ku busabe bwa Loni , bazoherezwa nk’inyongera izaha ingufu abandi basanzwe mu ntara ya Malakal.”

Muri Nzeli umwaka ushize niho uyu mutwe witwa RWAFPU-UNMISS woherejwe muri Malakal ,agace ka Leta ya Upper Nile iherereye mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Sudani y’Epfo, kakaba ku bilometero 650 mu majyaruguru y’umurwa mukuru Juba, kakaba karahuye n’amacakubiri ashingiye kuri politiki hagati y’imitwe ibiri nyuma y’uko Sudani y’Epfo yigenze muw’2011.

Akazi k’iyi mpuguke kakaba ari ako kureba ko uyu mutwe witeguye mu birebana no gutumanaho, guhosha imyigaragambyo , ubuhanga mu kurasa n’ibindi,..mbere y’uko uzasanga undi ugizwe n’abapolisi 170 wa RWAFPU1 uyobowe na ACP Rogers Rutikanga.

Aha ACP Twahirwa yagize ati :”Kuba twarasabwe abandi bapolisi , ni ikimenyetso cy’uko abapolisi b’u Rwanda bakora neza iyo bari mu butumwa bw’amahoro.”

Abapolisi b’u Rwanda bakaba bakunze gushimirwa ubunyamwuga n’umurava bagaragaza mu kazi kabo tutibagiwe na zimwe mu ndangagaciro z’ubunyarwanda zirimo umuganda bakora mu gufasha abatishoboye ndetse n’ikoranabuhanga mu kazi ka gipolisi.

Abagize imitwe ya FPU ikora akazi ko gufasha abari mu kaga, guhosha imyigaragambyo, kurinda abanyacyubahiro ndetse n’abasivili.

Polisi y’u Rwanda niyoherezayo bariya 70 rero, ikazaba igeze ku bapolisi 930 bari mu butumwa bw’amahoro mu bihugu 7 bitandukanye ndetse n’abandi 4 bari mu myanya y’inzobere .

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli [AIPAC Policy Conference]

28-03-2017

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na...

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

28-03-2017

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa...

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...