LATEST NEWS
New section No17
Minisitiri Busingye yatangije uburyo bw’ikoranabuhanga mu kugenzura amakosa yo mu muhanda
Publish Date: jeudi 15 décembre 2016
VISITS :166
By Admin

Minisitiri w’Ubutabera, Jonston Busingye, ejo yatangije uburyo bushya bw’ikoranabuhanga ryo mu rwego rwo hejuru rikomatanya serivisi zitangwa na Polisi y’u Rwanda, ishami ryayo rishinzwe umutekano wo mu muhanda ubusanzwe zakorwaga mu buryo bw’intoki.

Iri tangizwa ku mugaragaro ryabereye ku Kacyiru, ryitabiriwe kandi n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Alexis Nzahabwanimana, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana, abamwungirije bombi aribo., ushinzwe ibikorwa bya Polisi Dan Munyuza n’ushinzwe ubuyobozi n’abakozi Juvénal Marizamunda, n’abandi,..

Abapolisi bakora muri ririya shami, bazajya bakoresha icyuma cyitwa Hand-Held Terminal(HHT) kizasimbura agatabo karimo impapuro bandikagaho ikosa basanganye utwara ikinyabiziga mu muhanda zizwi nka contravention ; kugabanya umurongo w’abashakaga serivisi z’ikigo kigenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga ndetse kinihutishe uburyo bwo gukorera no gutanga impushya zitwara ibinyabiziga.

Hakoreshejwe ubu buryo bushya, abapolisi ntibashobora guhisha impapuro zigendanye n’ikosa ryabaye n’uwarikoze. Iki cyuma kizajya kinyuzwamo uruhushya rw’uwakoze ikosa maze nyirarwo ahite abona ubutumwa bumumenyesha ikosa n’ihazabu ijyanye naryo, nayo ishobora kwishyurwa mu ikoranabuhanga ry’amabanki cyangwa hakoreshejwe VISA mu kwishyura.

Ba nyiri ibinyabiziga nabo bazajya bandikwa n’ikigo kigenzura ibinyabiziga byabo mu ikoranabuhanga, batavuye aho bari bakire ubutumwa bubamenyesha igihe imodoka zabo zizagenzurirwa.

Ubu buryo kandi bufite ikitwa Automated Number Plate Recognition (ANPR), kizajya gifotora ibiranga imodoka , kikerekana niba iyo modoka iri ku rutonde rw’izishakishwa kubera amakosa n’ibyaha bitandukanye ziba zarakoze, kinahita kibona kandi ko iyo modoka idafite ubwishingizi, itagenzuwe , nyirayo , cyangwa niba nta yandi makosa yakoze mbere.

Itangizwa ry’ikoranabuhanga rishya, ryahuriranye n’ikiganiro ngarukagihembwe hagati ya Polisi y’u Rwanda , gihuza ubuyobozi bwa Polisi n’itangazamakuru , hareberwa hamwe uburyo hakomezwa ubufatanye hagati y’izo nzego mu gukumira no kurwanya ibyaha.

Minisitiri Busingye akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, yavuze ko ririya koranabuhanga ari kimwe mu bikorwa by’indashyikirwa Polisi y’u Rwanda ikwiye kwishimira.

Yagize ati :” Iri ni ikoranabuhanga ryihuta kandi ritibeshya, ni igisubizo ku Banyarwanda kuri serivisi inoze kandi ni kimwe mu bikomeza guhesha agaciro igihugu cyacu mu gutanga serivisi nziza ; twahaye abaturage uburenganzira bwo kutugenzura kandi bakamenya ibyo dukora.”

Yibutsa ko hari igihe Polisi yakoraga akazi kose n’intoki, Minisitiri yavuze ko uburyo bugezweho bukoreshwa mu kazi ko mu muhanda bukomeje gufasha mu iterambere , aho yavuze ko imihanda idatekanye igira ingaruka ku bucuruzi, uburezi, ubuzima, ubukerarugendo byose bikagira ingaruka ku bukungu no ku mibereho y’abaturage.

Nk’uko imibare ibigaragaza, impanuka zihitana abantu zagabanutseho 12 ku ijana muri uyu mwaka ugereranyije n’ushize, mu gihe mu gihembwe gishize, zagabanutseho 37 ku ijana ugereranyije n’igihembwe nka cyo umwaka ushize.

Minisitiri Busingye yashimiye itangazamakuru uburyo riha amakuru kandi ryigisha abaturage , rikaba rigize imbaraga z’impinduka.

Yagarutse kuri ruswa no kunyereza ibya rubanda by’umwihariko, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina nk’ibyaha bibangamiye umuryango nyarwanda, bikaba bigomba kurwanyirizwa cyane mu itangazamakuru.

Aha yagize ati :”turi ku rugamba rwo kubirwanya,…icyakozwe cyose cyagombaga kuba mu murongo ujya imbere, ntitugomba kwemera ko ibyaha n’impanuka bigira ijambo kandi mwebwe nk’itangazamakuru mufitemo uruhare runini.”

Hagati aho, Commissioner of Police (CP) George Rumanzi yavuze ko ikoranabuhanga rishya rizakuraho ibibazo byabagaho birimo kwandika no gusohora impushya zo gutwara ibinyabiziga, kurandura amakosa yabaga mu myirondoro y’abatwara ibinyabiziga, kugenzura amakosa aba yarakozwe nabo mbere , koroshya no kugenzura ibyo kwishyura amande abantu bacibwa hadakoreshejwe amafaranga mu ntoki n’ibindi.

CP Rumanzi yagize ari :”Bikoze ku buryo amakuru yose azajya agendera igihe , agasuzumirwa igihe kandi igikorwa kikagenda neza nta kwibeshya.”

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli [AIPAC Policy Conference]

28-03-2017

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na...

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

28-03-2017

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa...

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...