LATEST NEWS
MU RWANDA
Minisitiri Kaboneka arasaba abagize Dasso kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta
Publish Date: samedi 23 janvier 2016
VISITS :164
By Admin

​Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka yabwiye abagize urwegi rwunganira uturere mu gucunga umutekano (DASSO) kugira uruhare rugaragara mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za leta zitandukanye zirebana n’umutekano , icyerekezo 2020 na gahunda yo guteza imbere Umurenge (VUP) bagakora ibishoboka byose zigashyirwa mu bikorwa hatabayeho kunyuranya nazo.

Yabivuze kuwa gatanu taliki ya 22 Mutarama 2016 mu nama nyunguranabitekerezo y’iminsi ibiri ibera i Kigali, ikaba ihuje Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, Polisi y’u Rwanda, urwego rw’igihugu rushinzwe iterambere ry’inzego z’ibanze(LODA) n’urwego rwunganira uturere mu mutekano arirwo Dasso, rwo rwari ruhagarariwe n’abahuzabikorwa 60 barwo kuri buri karere ndetse n’ababungirije , nabo bazashyira ubutumwa bahakura abo bahagarariye.

Atangiza iyi nama, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Bwana Francis Kaboneka ari nawe mushyitsi mukuru muri iyo nama, yavuze ko iyi nama igomba gufata ingamba no kumvikanisha neza uruhare rwa Dasso mu gutuma gahunda zashyiriweho kuzamura iterambere ry’abaturage cyane cyane iya VUP zishyirwa mu bikorwa kandi zikagera kucyo zashyiriweho.

Yagize ati : « Gucunga umutekano ni byiza ariko gucunga umutekano w’abantu bashonje ni ikibazo gikomeye, ariko iyo bameze neza nabo bagira uruhare muri uwo mutekano, ni ibihugu bike bigira gahunda nka VUP, Girinka, ubudehe, n’izindi….impamvu twahuriye aha rero ni ukureba uruhare rwacu ku gutuma zijya mu bikorwa uko bikwiye hagamijwe kugeza abagenerwabikorwa ku rwego rwo kwifasha. »

Minisitiri Kaboneka mu ijambo rye, yatanze ingero nyinshi z’abayobozi bishyira muri gahunda z’abagenerwabikorwa cyangwa bagashyiramo abandi bifashije cyangwa bagafata ibitabagenewe n’ibindi…abagize Dasso babirebera.

Yavuze ko ibyo bikwiye guhagarara ahubwo bakaba aba mbere mu gutanga ayo makuru kugira ngo abakoresha ububasha bafite mu bitemewe n’amategeko bakurikiranwe kandi bahanwe.

Aha yagize ati : « Mu nyungu z’abaturage, mugaragaze kandi muvugishe ukuri ku karengane, ruswa n’ibindi bikorerwa abaturage kuko nibo dushinzwe kurinda, nimufatanya n’izindi nzego , nizeye ko bose bizakosoka bityo abo dukorera bashobore kubona ibyo bafitiye uburenganzira. »

Yarangije abasaba kuba intangarugero mu myifatire kugirango bagirirwe icyizere n’abaturage, kurwanya icyatambamira ishyirwa mu bikorwa rya ziriya gahunda zose ndetse bakarwanya akarengane, ruswa n’ibindi byakorerwa abaturage.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

Impuguke mu karere zateraniye I Kigali mu kwigira hamwe uko hahashywa ibikorwa by’iterabwoba

Impuguke mu karere zateraniye I Kigali mu kwigira hamwe uko hahashywa...

Imfura z’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Gishari (GIP) 161 zahawe Impamyabumenyi

Imfura z’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Gishari (GIP) 161 zahawe...

RwandAir yahembwe nk’ikompanyi itwara abantu mu ndege ya mbere mu karere

RwandAir yahembwe nk’ikompanyi itwara abantu mu ndege ya mbere mu...

Umuyobozi wa Polisi muNtara y’Iburengerazuba yakanguriye abaturage gukumira ibyaha

Umuyobozi wa Polisi muNtara y’Iburengerazuba yakanguriye abaturage gukumira...

NEW POSTS
Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

23-02-2017

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha...

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

23-02-2017

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

18-02-2017

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare