LATEST NEWS
MU RWANDA
Mu ijoro ry’umunsi w’intwali abicanyi bateye muri Ndera
Publish Date: samedi 6 février 2016
VISITS :2536
By Admin

Mu ijoro ry’umunsi w’intwali abicanyi batazwi umubare, ariko bagomba kuba bari benshi, bagabye ibitero mu murenge wa Ndera bagenda batemagura abantu !

Agace kibasiwe cyane ni Akagari ka Kibenga ari nako kabarizwamo ibiro by’umurenge wa Ndera aho abantu bagera kuri 20 bakomerekejwe cyane, abandi ku buryo bukomeye cyane.

Ntibiramenyekana niba abo bicanyi baragendaga ari itsinda rimwe cyangwa niba ibyo bitero barabigabaga binyuze mu dutsiko dutandukanye. Igitero cya mbere cyagabwe ahitwa ku Kinunga batemagura abantu icyenda, muri ayo masaha batemaguye abadi bane mu mudugudu wa Runyonza n’abandi nkabo aho bita kwa Murundi, ucururiza mu Gahoromani.

Abo bicanyi batemaguriraga abantu mu mazu yabo, abandi bakabatemagurira mu nzira, bigendera cyangwa baje gutabara ababaga bavuza induru.

Abikurikiraniye hafi bavuga yuko abakoze ayo mahano bari bagamije kwica gusa kuko nta bintu basahuraga, uretse Gasogi naho batemaguye abantu bakaniba za televiziyo.
Icyatumye benshi bananirwa gutabara byatewe n’uko abo bicanyi iyo bamaraga gutema abantu nabo bagendaga biruka batabaza ngo turashije abicanyi baratumaze.

Uwagendaga agira ngo aratabara abatemwaga ba bicanyi nawe bakamutemagura. Uko niko byagendekeye umusore umwe batemaguye cyane mu mutwe ubu akaba ari mu bitaro bya Kibagabaga.

Ubwo bugizi bwa nabi kandi ntabwo bwakozwe mu gicuku cyane kuko hari mu masaa yine na saa tanu, kuko abantu bensi bari bakiri mu mayira batahuka !

Aho Ndera hakunze kumvikana ubugizi bwa nabi bwo gucukura amazu, atuwemo cyangwa acururizwamo, abantu bakibwa. Ariko iyi iboneka nka gahunda yateguwe yo gutemagura abantu ni nshya.

Abacengezi

Umwe mu bakomeretse arimo aravurirwa mu bitaro by’i Ndera

Ubundi bugizi bwa nabi bwari bwarashobeye benshi muri uyu murenge ni iyibwa ry’ibendera ry’igihugu ryakorerwagwa ku ushuli rya primeri na segonderi (12 years) riri hafi cyane na paruwasi ya Ndera kimwe na stasiyo ya Polisi. Hari igihe ryo bendera ryibwe incuro ebyiri mu gihe kitari kigeze ku kwezi.

Kuva ubwo bugizi bwa nabi bwo gutemagura abantu bukozwe inzego zishinzwe umutekano zatangiye kujagajaga hose, amakuru akaba avuga yuko hari abantu bane bari bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho kuba barabugizemo uruhare.

Casmiry Kayumba

IBITEKEREZO
Safe

Kuko burya amafoto agomba kuba afitanye isano n'inkuru,ntimukwiye kugaragaza imbunda kandi mu nkuru handitsemo imihoro ! Mwabuze amafoto y'abafite imihoro ? Bigaragarako mwinjiye mu itangazamakuru mutaryize kubera impamvu ntamenya ariko igomba kuba ihari !

Paul Rwigamba

None se iyo foto mwashyizeho y' abafinde imbunda ihuriye he n'abo bicanyi kandi mwavuze ko baje batemagura abantu.

jurius

yoooo" pore sana haribinu juewe ntumva nezape ibibazo byomuri kariyagace bikunda kuhaba nuko ntamuyobozi ujyawera baturage Ahubwo ikibazo cyavuka makamanukira rimwe batwara uwo babonye wese kugirago bereke boss yuko bakora' ikindi ntibagateshe Agaciro amakuru tubaha urayataga bakakubwira gojyenda ubikurikirane guzatubwire nkaho ubishizwe nahimana kbs


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

Babiri bafunzwe bakekwaho guha ruswa abayobozi b’inzego z’ibanze

Babiri bafunzwe bakekwaho guha ruswa abayobozi b’inzego z’ibanze

Umunyamakuru Shyaka Kanuma wafashwe atorotse yasabiwe kuburana afunzwe

Umunyamakuru Shyaka Kanuma wafashwe atorotse yasabiwe kuburana...

Abayobozi b’ibigo by’amashuri bane bafunzwe bakekwaho kunyereza arenga miliyoni 50

Abayobozi b’ibigo by’amashuri bane bafunzwe bakekwaho kunyereza arenga...

NEW POSTS
Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

14-01-2017

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump...

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda bujura

13-01-2017

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda...