LATEST NEWS
New section No17
Mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda ry’i Gishari hatangijwe amahugurwa ku kurwanya inkongi z’imiriro
Publish Date: mardi 10 janvier 2017
VISITS :263
By Admin

Mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda ry’i Gishari, mu karere ka Rwamagana, ku wa mbere tariki ya 9 Mutarama 2017, hatangijwe amahugurwa y’ibanze ku gukumira no kurwanya inkongi z’imiriro ; akaba yitabiriwe n’abantu baturuka mu nzego zitandukanye.

Aya mahugurwa yateguwe na Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’Ikigo gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (WDA) agabanyijemo ibyiciro bibiri, abazahugurwa muri ibi byiciro byombi bakaba ari 100, icya mbere cyatangijwe uyu munsi kizamara amezi abiri, kikaba kirimo abantu 50, muri bo 35 bakaba baturutse muri Polisi y’u Rwanda, 10 baturuka mu rwego rw’igihugu rw’imfungwa n’abagororwa (RCS), naho abandi batanu bakaba baturuka muri Kompanyi zigenga zishinzwe umutekano.

Atangiza aya mahugurwa ku mugaragaro, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana yavuze ko amahugurwa nk’aya ari mu murongo w’amasezerano y’ubufatanye Polisi y’u Rwanda yasinyanye n’Ikigo gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (WDA).

Yagize ati,"Ikigo gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (WDA), twemeranyijwe ko kizajya kidufasha mu guhugura no kongerera ubushobozi abapolisi b’u Rwanda na Kompanyi zigenga zishinzwe umutekano ku gukumira no kurwanya inkongi z’umuriro, dore ko impanuka ziterwa n’umuriro zigira ingaruka ku buzima bw’abantu zikanangiza ibyabo."

IGP Gasana yasabye abayitabiriye kuyakurikira neza agira ati,"Aya mahirwe mubonye yo kubona aya mahugurwa muyabyaze umusaruro, mwigane umwete, ababahugura mubakureho ubumenyi, ku buryo ubutaha ari mwe muzajya mutanga amahugurwa nk’aya tutagombye kwitabaza inzobere ziturutse ahandi, kuko namwe muzaba mwarabonye ubumenyi buhagije, dore ko abazitwara neza muri mwe na bo bazahabwa amahugurwa yo guhugura abandi."

Yasoje ashimira ubufatanye buri hagati ya Polisi y’u Rwanda n’Ikigo gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (WDA).

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (WDA), Gasana Jerome yavuze ko ikigo ayoboye kizagumya gutera inkunga amahugurwa nk’aya ; aha akaba yaragize ati,"Amahugurwa nk’aya azahoraho ku buryo azajya aba ateguwe igihe runaka kizwi ; kandi tuzagumya kuyatera inkunga kuko atuma abantu bagira ubumenyi bufasha abayahabwa kuba bakwiteza imbere."

Yakomeje agira ati,"Uko igihugu gitera imbere, ni ko n’abaturage baba bagomba kugira ubumenyi mu kuzimya inkongi z’umuriro, kuko usanga hagaragara impanuka zitewe n’umuriro."

Abahugurwa bakaba bazahabwa amasomo arimo ; Imyubakire igezweho mu kwirinda inkongi, uko watabara byihuta ahabaye inkongi, ubutabazi bw’ibanze buhabwa uwagezweho n’inkongi, kugenza icyaha ahabaye inkongi, n’andi masomo atandukanye.

Aya mahugurwa ari gutangwa n’inzobere mu guhangana n’inkongi z’umuriro zo mu kigo cyitwa Mugold International Ltd.

Mu mwaka ushize, mu Rwanda hagaragaye inkongi z’umuriro 211 nk’uko bitangazwa n’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya inkongi no gutabara abari mu kaga.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Umugororwa Rugamba Jovin arashakishwa uruhindu kubera gutoroka gereza nshya ya Mageragere

Umugororwa Rugamba Jovin arashakishwa uruhindu kubera gutoroka gereza...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i Butamwa

25-02-2017

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i...

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

24-02-2017

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

23-02-2017

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha...

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

23-02-2017

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...