LATEST NEWS
New section No17
Mu miyoborere myiza ijambo riba ari iry’abaturage - Visi Meya Mudaheranwa
Publish Date: mardi 24 novembre 2015
VISITS :155
By Admin

Ubwo yaganiraga n’abaturage batuye mu murenge wa Kigabiro kuri uyu wa mbere tariki ya 23 Ugushyingo 2015, umuyobozi w’akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Rwamagana, Mudaheranwa Regis, yabwiye ko mu bijyanye n’imiyoborere myiza ijambo riba ari iryabo.

Kuva tariki ya 20 ugushyingo 2015, mu karere ka rwamagana kimwe no mu tundi turere twose tugize igihugu cyacu, harimo kubera gahunda ijyanye no kwimakaza imiyoborere myiza, aho abayobozi basanga abaturage mu mirenge y’iwabo mu rwego rwo kugira ngo babakemurire ibibazo byabo ndetse bakire n’ibitekerezo byabo.

Mu murenge wa Kigabiro, nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge, Bwana Muhamya Amani abitangaza ngo uyu munsi ni uwa gatatu batangiye iki gikorwa cyo gukemura mu ruhame ibibazo by’abaturage.

Nk’uko byakozwe n’ahandi hose mu gihugu, muri uyu murenge wa Kigabiro batangiye ukwezi kw’imiyoborere myiza ku itariki 20 Ugushyingo 2015, bagutangirira mu kagari ka Sovu aho abayobozi baganiriye n’abaturage kuri gahunda zitandukanye zibafitiye akamaro kandi baboneraho n’umwanya wo kwakira ibibazo abaturage bari bafite ndetse no kubishakira ibisubizo bafatanyije.

Muhamya Amani yagize ati “Twagiye dufatanya gukemura ibibazo byose twashyikirijwe, hanyuma ibitarabashije gukemuka mu buryo bunoze tubishyikiriza inzego zo hejuru kugira ngo zidufashe kubikemura mu buryo bwihuse.”

Bwana Muhamya Amani akomeza atangaza ko ibibazo bamaze iminsi bakira mu tugari bagezemo ahanini wasangaga ari ibijyanye n’iterambere.

Aha Gitifu Muhamya Amani yagize ati “ahanini wasangaga ibibazo abaturage babaza ari ibijyanye n’amashanyarazi, ibijyanye n’amazi, ibijyanye n’amashuli make y’incuke, hakiyongerayo n’ibyamakimbirane hagati y’abantu ubwabo cyangwa se hagati y’imiryango.”

Umushyitsi mukuru muri ibi biganiro yari umuyobozi w’akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe ubukungu, Bwana Mudaheranwa Regis.

Mu ijambo rye, yabwiye abaturage b’uyu murenge wa Kigabiro ko mu biranga imiyoborere myiza ari uko ijambo riba ari iry’abaturage. Yagize ati “ubundi muri izi gahunda z’imiyoborere myiza, ijambo riba ari iryanyu, hanyuma ubuyobozi bukaberaho guhuza ibikorwa.

Uyu munsi rero ni uw’abaturage ba Kigabiro kugirango mu tubwire niba mubona imiyoborere myiza yarabagezeho.”

Yasabye aba baturage ko bagomba kwisanzura bakabaza ibibazo byose bafite ndetse bakanatanga n’ibitekerezo byose babona byatuma igihugu gikomeza gutera imbere.

Aya akaba ari amahirwe abaturage babyaje umusaruro maze babaza ibibazo kandi barasubizwa kugeza ubwo bivugiraga ko banyuzwe n’ibisubizo. Ibibazo bitakemukiye aho bikaba byahawe umurongo bizakemurirwamo mu gihe cya Vuba.

Mu karere ka Rwamagana kimwe no mu tundi turere twose, biteganyijwe ko uku kwezi kw’imiyoborere myiza kuzasozwa ku itariki ya 30 Ugushyingo 2015.

Kamurase Hassani

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Ishyaka Green Party Riramagana ibyatangajwe na Général Kayumba Nyamwasa.

30-03-2017

Ishyaka Green Party Riramagana ibyatangajwe na Général Kayumba...

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli [AIPAC Policy Conference]

28-03-2017

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na...

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

28-03-2017

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa...

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...