LATEST NEWS
New section No17
Mu Rwanda : Umunyamakuru Ntwali Williams yaraye mu gihome akekwaho gusambanya umwana
Publish Date: vendredi 29 janvier 2016
VISITS :1549
By Admin

Umuyobozi w’igitangazamakuru IREME gikorera kuri interineti yaraye mu maboko ya polisi, nyuma yo gutabwa muri yombi mu ijoro ryo kuri uyu wa kane tariki 28 Mutarama 2016.

Ntwali John Williams afunganye n’umukobwa ashinjwa gusambanya, kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera mu Mujyi wa Kigali, nk’uko umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda amaze kubibwira ikinyamakuru Izuba Rirashe.

ACP Celestin Twahirwa yagize ati “Arafunze, arimo arakurikiranwa na victim bazanye kuri sitasiyo y’i Remera, bombi turabafite.”

John Ntwali WILLIAMS

Polisi yemeje ko ifite uyu munyamakuru nyuma y’amakuru yari amaze akanya akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, cyane ko nyuma yo gufatwa, uyu munyamakuru hari abo yamenyesheje ko atawe muri yombi n’abantu batazwi.

Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) ruravuga ko rwamenyeshejwe na Polisi ko Ntwali yatawe muri yombi, ariko ko usibye kubwirwa ko akekwaho gusambanya umwana, nta bindi rwamenyeshejwe.

Umuyobozi w’agateganyo wa RMC, Barore Cleophas amaze kubwira ikinyamakuru Izuba Rirashe ati “Nta details baduhaye, batubwiye ko na bo bakibikurikirana, bavuganye n’umunyamabanga nshingwabikorwa wacu…”

Cleophas yakomeje agira ati “Batubwiye ko iyo bikiri mu bugenzacyaha kuriya nta details bashobora gutanga.”

Hari amakuru avuga ko Ntwali n’uwo mukobwa bafatiwe n’abashinzwe umutekano mu icumbi (lodge), ariko umuvugizi wa Polisi, ACP Celestin Twahirwa, yirinze kuyemeza cyangwa kuyahakana, avuga ko ibisobanuro bizatangwa iperereza rirangiye.

Ati “Izo details tuzazibaha rwose mube mwihanganye. Reka tubanze dukore iperereza turebe ukuri kurimo, hari n’igihe bitamuhama, that’s fine [byaba ari byiza], tukamureka, hari n’igihe byamuhama akabihanirwa mu buryo busanzwe bw’amategeko, nta kibazo biragenzurwa neza, birimo birakurikiranwa nonaha.”

Ntwali John Williams amaze imyaka ibarirwa muri 15 mu itangazamakuru, akaba yaramenyekanye kuri Radio Flash FM, City Radio na Radio One, ndetse yanakoreye urubuga rwa IGIHE.

Source : IZUBA RIRASHE

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli [AIPAC Policy Conference]

28-03-2017

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na...

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

28-03-2017

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa...

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...