LATEST NEWS
MU RWANDA
Muhanga : Umushoferi afunzwe akurikiranyweho guha umupolisi ruswa
Publish Date: vendredi 9 décembre 2016
VISITS :311
By Admin

Ku italiki 7 Ukuboza, Polisi ikorera mu karere ka Muhanga yafashe umushoferi ukurikiranyweho kugerageza guha ruswa y’amafaranga 5000, umupolisi wari mu kazi mu muhanda kubera amakosa yari akoze.

Utazirubanda Jean de Dieu w’imyaka 32 y’amavuko,ubu ufungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye, yafashwe apakiye amakara ariko adafite icyangombwa kimwemerera kuyatwara.

Chief Inspector of Police(CIP)Jean Bosco Karega uyobora Polisi mu karere ka Muhanga yavuze ko hari abantu batema ibiti bagatwika amakara mu buryo butemewe, haba mu karere ka Muhanga cyangwa mu tundi turere ariko bakoresha Muhanga nk’inzira yo kuyatwara.

CIP Karega yagize ati :" Ibi byose biri mu byo Polisi y’u Rwanda ishyiramo imbaraga mu kurwanya kubera ingaruka bigira ku bidukikije. Ababikora bitemewe rero ni nabo badashobora kugira ibyangombwa kuko ntaho babona babibaha baratwitse amakara mu buryo butemewe, ni nayo mpamvu bagerageza guha ruswa abapolisi kandi nacyo ari icyaha gihanwa n’amategeko."

Yongeyeho ati :"Akenshi izi modoka zigenda mu ijoro kandi Polisi ikora amasaha 24 , ni muri icyo gihe rero twashoboye gufata imodoka 7 zari zipakiye imbaho n’amakara nta byangombwa bibibemerera."

Yagiriye inama abashoferi by’umwihariko n’abaturage bandi muri rusange kureka ibikorwa bitemewe maze anavuga ko ruswa iri mu byo Polisi y’u Rwanda irwanya ishyizemo imbaraga bityo bayirinda kuko ifite ingaruka kuri bo no ku gihugu muri rusange.

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
RwandAir yahembwe nk’ikompanyi itwara abantu mu ndege ya mbere mu karere

RwandAir yahembwe nk’ikompanyi itwara abantu mu ndege ya mbere mu...

Umuyobozi wa Polisi muNtara y’Iburengerazuba yakanguriye abaturage gukumira ibyaha

Umuyobozi wa Polisi muNtara y’Iburengerazuba yakanguriye abaturage gukumira...

Umugore wa Visi Perezida w’Ubuhinde yavuze ko hari byinshi byo kwigira ku kigo Isange

Umugore wa Visi Perezida w’Ubuhinde yavuze ko hari byinshi byo kwigira ku...

Moto yibwe mu karere ka Bugesera yafatanywe umugabo muri Gakenke

Moto yibwe mu karere ka Bugesera yafatanywe umugabo muri Gakenke

Incamake y’amakuru yatangajwe na Polisi y’u Rwanda mu cyumweru gishize

Incamake y’amakuru yatangajwe na Polisi y’u Rwanda mu cyumweru...

NEW POSTS
BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

18-02-2017

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza byinshi !

17-02-2017

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza...