LATEST NEWS
MU RWANDA
Musanze : 300 bahawe ubumenyi ku nkongi z’imiriro
Publish Date: mardi 23 août 2016
VISITS :129
By Admin

Abantu 300 baturuka mu nzego zitandukanye mu karere ka Musanze ku itariki 22 Kanama bahuguwe na Polisi y’u Rwanda ku gitera inkongi z’imiriro, uko bazirinda, n’uko bazizimya zibaye.

Mu bahuguwe harimo abayobozi b’inzego z’ibanze, abikorera, ba nyiri amahoteri na bamwe mu bayakoramo , abakozi b’Ibitaro bikuru bya Ruhengeri, abafite inganda na bamwe mu bazikoramo.

Ayo mahugurwa y’umunsi umwe yabereye mu kagari ka Kigombe ho mu murenge wa Muhoza. Yitabiriwe kandi n’abafite Sitasiyo zicuruza ibikomoka kuri Peterori, abayobozi ba Kompanyi zitwara abagenzi mu modoka n’abanyeshuri biga mu Ishuri Rikuru ry’Ubumenyi ngiro rya Musanze (Musanze Integrated Polytechnic College-MIPC).

Ayatangiza ku mugaragaro, Umuyobozi w’akarere ka Musanze, Musabyimana Jean Claude yagize ati :"Inkongi z’imiriro zidindiza iterambere. Kugira ubumenyi ku kizitera bituma zirindwa."
Yashimye Polisi y’u Rwanda kuri ayo mahugurwa kandi asaba abayitabiriye kuyakurikra neza.
Mu butumwa bwe, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Senior Superintendent of Police (SSP) Felix Bizimana yabwiye abayitabiriye ko ibitera inkongi z’imiriro harimo gukoresha ibikoresho by’amashanyarazi nk’intsinga bitujuje ubuziranenge cyangwa bishaje.

Yabagiriye inama yo kugura no gushyira ibikoresho by’ibanze byo kuzimya inkongi z’imiriro (Fire extinguishers) mu nzu batuyemo ndetse n’izo bakoreramo kandi abasaba kwita ku buzima bwabyo babisuzumisha ko bikiri bizima.

SSP Bizimana yababwiye ko igihe habaye inkongi y’umuriro bagomba guhita bakupa amashanyarazi kandi bagahita babimenyesha Polisi y’u Rwanda kuri nomero za telefone zitishyurwa 111 n’ 112.
Yabasabye kujya bazimya ibikoresho byose bikoresha amashanyarazi nka televiziyo, radiyo, ipasi na mudasobwa igihe batari kubikoresha.

Umwe mu bitabiriye ayo mahugurwa witwa Dufatanye Bonaventure yagize ati :"Nta bumenyi buhagije nari mfite ku kwirinda inkongi z’imiriro. Nabimenyeye muri aya mahugurwa. Ubumenyi nungutse buzatuma ndwanya inkongi z’imiriro."
Yashimye Polisi y’u Rwanda kuri ubwo bumenyi kandi avuga ko azabusangiza abo mu muryango we, abo ahagarariye ndetse n’abaturanyi be.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Impuguke mu karere zateraniye I Kigali mu kwigira hamwe uko hahashywa ibikorwa by’iterabwoba

Impuguke mu karere zateraniye I Kigali mu kwigira hamwe uko hahashywa...

Imfura z’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Gishari (GIP) 161 zahawe Impamyabumenyi

Imfura z’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Gishari (GIP) 161 zahawe...

RwandAir yahembwe nk’ikompanyi itwara abantu mu ndege ya mbere mu karere

RwandAir yahembwe nk’ikompanyi itwara abantu mu ndege ya mbere mu...

Umuyobozi wa Polisi muNtara y’Iburengerazuba yakanguriye abaturage gukumira ibyaha

Umuyobozi wa Polisi muNtara y’Iburengerazuba yakanguriye abaturage gukumira...

Umugore wa Visi Perezida w’Ubuhinde yavuze ko hari byinshi byo kwigira ku kigo Isange

Umugore wa Visi Perezida w’Ubuhinde yavuze ko hari byinshi byo kwigira ku...

NEW POSTS
Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

18-02-2017

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza byinshi !

17-02-2017

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza...