LATEST NEWS
New section No17
Musanze : Abapolisi bo ku rwego rwa ofisiye batangiye amahugurwa y’ubuyobozi
Publish Date: mardi 19 janvier 2016
VISITS :387
By Admin

​​Kuri uyu wa mbere tariki ya 18 Mutarama, mu Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) riri mu karere ka Musanze,hatangiye amahugurwa y’icyiciro cya 8 agenewe abapolisi bo ku rwego rwa ofisiye mu bijyanye n’ubuyobozi. Umuyobozi w’Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) Felix NAMUHORANYE niwe wafunguye ayo mahuguwa.

Aya mahugurwa yatangijwe, azamara amezi ane akaba arimo abapolisi 26 ndetse na ba ofisiye 4 bo mu rwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa.
Abitabiriye aya mahugurwa bazahabwa ubumenyi buzabafasha kurushaho kuyobora neza abo bashinzwe ndetse no kumenya inshigano z’akazi muri rusange. Bazahabwa kandi n’amasomo ajyanye n’uko akazi gasanzwe gakorwa umunsi ku wundi hagamijwe kukanoza kurushaho.

Afungura ku mugaragaro ayo mahugurwa, umuyobozi w’ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda,CP Felix Namuhoranye,yagarutse ku kamaro k’aya mahugurwa, agira ati :”Polisi y’u Rwanda iha amahugurwa nk’aya abakozi bayo hagamijwe kubongerera ubumenyi, bikaba bituma Polisi yuzuza neza inshingano zayo. Yasoje asaba abitabiriye ayo mahugurwa kuzayakurikirana neza kandi bagakora cyane kugira ngo bazayungukiremo byinshi bizabafasha mu kazi kabo.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Menya abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda

14-07-2017

Menya abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda

Abaturage Kaniga ngo’ RPF - Inkotanyi ’ iri hafi guhindura aho batuye paradizo

14-07-2017

Abaturage Kaniga ngo’ RPF - Inkotanyi ’ iri hafi guhindura aho batuye...

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo umunyagitugu

12-07-2017

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo...

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere cya 2017

10-07-2017

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere...

Hamuritswe igitabo cyiswe ’’amakayi y’urwibutso’’ kivuga ku nzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo

10-07-2017

Hamuritswe igitabo cyiswe ’’amakayi y’urwibutso’’ kivuga ku nzira y’umusaraba...

Ambasaderi w’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda yagawe kubera kwivanga muri politiki y’u Rwanda

6-07-2017

Ambasaderi w’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda yagawe kubera kwivanga...

Kongera imbaraga n’ubufatanye mu gutanga serivisi nziza : intego ya police, Intara y’Iburengerazuba n’abanyamakuru

2-07-2017

Kongera imbaraga n’ubufatanye mu gutanga serivisi nziza : intego ya police,...