LATEST NEWS
New section No17
Musanze : Abaturage basabwe kuba ijisho ry’umuturanyi no gukaza amarondo
Publish Date: dimanche 8 mai 2016
VISITS :336
By Admin

Abaturage bo mu murenge wa Musanze mu karere ka Musanze biyemeje kugira uruhare rugaragara mu bikorwa byo kwicungira umutekano barara amarondo mu gace batuyemo, batanga amakuru ku cyahungabanya umutekano ndetse birinda no kwifatanya n’abahungabanya umutekano w’igihugu kubera ko imirenge nyinshi y’aka karere yegereye umupaka.

Ibi babyiyemeje mu nama y’umutekano yabereye ku biro by’uyu murenge ku italiki ya 5 Gicurasi bayigiranye n’inzego z’umutekano, Polisi n’ingabo ndetse n’umuyobozi w’akarere ka Musanze Musabyimana Jean Claude.

Mu ijambo yagejeje ku baturage bagera ku 5800 bitabiriye iyi nama , umuyobozi w’akarere ka Musanze , Bwana Musabyimana yavuze ko nta mutekano, nta terambere cyangwa ikindi cyose kiba kigishoboka aho yagize ati :” Umutekano w’umurenge wanyu, ni mwe ba mbere uri mu maboko, ibi ariko ntimwabigeraho mudafatanyije n’izi nzego ziba zaje kuganira namwe kandi ni amahirwe mufite kuko mufite inzego mujya inama.”

Inspector of Police (IP) Viateur Ntiyamira wari uhagarariye umuyobozi wa Polisi mu karere ka Musanze, yakanguriye abaturage kongera ubufatanye basanzwe bagirana n’inzego zishinzwe umutekano, bafata iya mbere mu kuwubungabunga kandi batangira amakuru ku gihe ku kintu cyose babona cyawuhungabanya.

IP Ntiyamira yagize ati :” Iyo mutinze gutanga amakuru, biha icyuho ukora icyaha bityo kumubuza kugikora cyangwa kumufata yagikoze bikagorana, gutangira amakuru ku gihe rero ni ingenzi kandi icyo mukwiye kumenya ni uko ari mwe ba mbere bifitiye akamaro, n’igihugu muri rusange.”

Abaturage bashimiwe uruhare bakomeje kugira mu mutekano wabo kandi basabwa gukomerezaho bakorana n’abayobozi babo babari hafi n’inzego z’umutekano kugira ngo barwanye icyahungabanya umutekano, banakumira ibyaha bihungabanya umudendezo wabo. Aha niho inama yasabye ko amarondo yarushaho kwitabwaho no gutanga amakuru bigashyirwamo imbaraga.

Inama ijya kurangira, abaturage biyemeje kutita ku bakwirakwiza ibihuha bibagandisha n’abasebya igihugu bagamije gusenya iby’abanyarwanda bamaze kwiyubakira ; bavuga kandi ko batazarangazwa n’ibyo, ahubwo bakikomereza ibikorwa byo kwiteza imbere biyubakira igihugu.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Ibimenyetso bishya ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana : Imbunda yakoreshejwe irasa missile yafatiwe muri Congo

27-02-2017

Ibimenyetso bishya ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana : Imbunda...

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya Karegeya

26-02-2017

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya...

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i Butamwa

25-02-2017

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i...

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

24-02-2017

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

23-02-2017

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha...

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

23-02-2017

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...