LATEST NEWS
New section No17
Mutesi Jolly ni we watorewe kuba Nyampinga w’u Rwanda 2016
Publish Date: dimanche 28 février 2016
VISITS :950
By Admin

Ikamba rya Nyampinga w’ u Rwanda ryambitswe Mutesi Jolly w’imyaka 19 y’amavuko ureshya na 1.75, akaba ari mu bari bahagarariye Intara y’Uburengerazuba. Igisonga cya Kabiri cyabaye Mpogazi Vanessa naho igisonga cya mbere kiba Kwizera Peace Ndaruhutse.

Irushanwa ryatangiye kuwa 9 Mutarama 2016 i Musanze, ahabereye igikorwa cyo gutora abakobwa bane bahagarariye Intara y’Amajyaruguru.

Mu Ntara y’Amajyaruguru hatowe Uwamahoro Solange, Umuhoza Sharifa, Majyambere Sheillah, na Harerimana Umutoni Pascaline.

Bidatinze izindi Ntara zaje gukurikiraho maze mu Burengerazuba hatorwa Umutoni Balbine,Umuhumuriza Usanase Samantha na Mutesi Jolly.

Hakurikiyeho Intara y’Amajyepfo , yari ihagarariwe na Karake Umuhoza Doreen, Umutoniwabo Cynthia, Isimbi Eduige na Nasra Bitariho.

Naho Intara y’u Burasirazuba hatorwa Nikita Kaneza, Akili Delyla, Ariane Uwimana, Abi Gaelle Gisubizo na Uwase Rangira Marie d’Amour.

Amajonjora yasorejwe i Kigali ku itariki ya 23 Mutarama 2016 ahatowe abakobwa icyenda : Mpogazi Vanessa, Ange Kaligirwa, Mutesi Eduige, Mutoni Jeanne, Ashimwe Fiona Doreen, Kwizera Peace Ndaruhutse, Umunezero Olive, Ikirezi Sandrine na Naima Rahamatali (waje kwivana mu irushanwa).

Abari bagize akanama nkemurampaka muri Miss 2016 ni Mike Karangwa, Umubyeyi Clotilde, Betty Sayinzoga, Gilbert Rwabigwi na Muvunanyambo Apollinaire.

Ku munsi w’ejo kuwa gatandatu tariki 27 Gashyantare 2016 mu ihema rya Camp Kigali Ku isaha ya saa yine n’iminota 35 z’ijoro nibwo akanama nkemurampaka kemeje ko umukobwa witwa Mutesi Jolly ari we ubaye Nyampinga w’u Rwanda umwaka wa 2016.

Yahise ahabwa imodoka nziza yo mu bwoko bwa Suzuki SX4, umushahara w’amafaranga ibihumbi magana inani (800,000frw) bivuze ko ku mwaka azajya aba yahawe miliyoni 9 n’ibihumbi Magana atandatu (9,600,000Rwf) hakiyongeraho n’ibindi bihembo bitandukanye.

Inseko ya Nyampinga w’u Rwanda 2016

UKO IGIKORWA CYAGENZE

Iki gikorwa gitegurwa na Rwanda Inspiration Back Up ifatanyije na Minisiteri y’Umuco na Siporo, Cogebanque n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda ryazengurutse mu Ntara zose n’Umujyi wa Kigali hatoranywa abeza kandi b’abahanga kurusha abandi. Ku rwego rw’igihugu ubu hasigayemo abakobwa 15 bari guhatanira umwanya wa mbere.

Abakobwa 15 bahataniye Miss Rwanda ni :

1. Akili Delyla
2. Isimbi Eduige
3. Karake Umuhoza Doreen
4. Kwizera Ndaruhutse Peace
5. Mpogazi Vanessa
6. Mujyambere Sheilla
7. Mutesi Eduige
8. Mutesi Jolly
9. Mutoni Balbine
10. Mutoni Jane
11. Umuhoza Sharifa
12. Umutoniwabo Cynthia
13. Uwamahoro Solange
14. Uwase Rangira Marie D’Amour
15. Uwimana Ariane

Kundwa Doriane yambitse ikamba Mutesi Jolly umusimbuye

Dore Abakobwa batanu bagize amahirwe yo kugera mu cyiciro cya nyuma :

Umuhoza Sharifa, Uwase D’Amour, Peace Kwizera na Vanessa Mpogazi bakomeje mu cyiciro cya nyuma

1.Kwizera Ndaruhutse Peace
2.Mpogazi Vanessa
3.Mutesi Jolly
4.Umuhoza Sharifa
5.Uwase Rangira Marie D’Amour

Abandi bakobwa batsinze ni :

Kwizera Peace Ndaruhutse : Miss Photogenic
Umuhoza Sharifa : Miss Popularity
Mutoni Jane : Miss Heritage
Uwimana Ariane : Miss Congeniality
Umuhoza Sharifa : Igisonga cya Kane
Uwase Rangira Marie D’Amour : Igisonga cya Gatatu
Mpogazi Vanessa : Igisonga cya Kabiri
Kwizera Peace Ndaruhutse : Igisonga cya Mbere
Mutesi Jolly : Nyampinga w’u Rwanda

Kwizera Peace (igisonga cya mbere), Uwimana Ariane we yabaye Miss Congeniality

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya Karegeya

26-02-2017

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya...

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i Butamwa

25-02-2017

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i...

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

24-02-2017

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

23-02-2017

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha...

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

23-02-2017

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...