LATEST NEWS
MU RWANDA
“Mvura nkuvure” yabaye umuti w’abatandukanyijwe n’amakimbirane n’amoko mu karere ka Bugesera
Publish Date: jeudi 31 décembre 2015
VISITS :171
By Admin

Mu biganiro n’amahugurwa umuryango Duhumurizanye Iwacu Rwanda utanga ubinyujije mu biganiro bya porogoramu yawo ya Mvura nkuvure, ibiganiro bitangirwa mu matsinda yabantu bageze kuri 15, benshi mu bitabiriye ibi biganiro bahamya ko byabaye umuti w’amakimbirane aturuka ku mitungo, amoko,inzangano mu miryango n’ibibazo bituruka ku mateka igihugu cyanyuzemo.

Aba bose bahamya ko Mvura nkuvure yababaereye imbarutso y’amajyambere n’iterambere mu ngo zabo.

Ibi ni ibihamywa na bamwe mu barangije ibiganiro mu matsinda mu kiganiro bagiranye n’itangazamkuru mu Karere ka Bugesera ubwo hasozwaga amahugurwa n’ibiganiro mu matsinda y’imiryango ihuriye mu matsinda ya mvura nkuvure.

Bamwe mu batanga ubuhamya bw’iyo gahunda igamije kubafasha mu bumwe n’ubwiyunge, bavuga ko ababiciye n’ababangirije imitungo bashoboye guhura bakaganira bagasaba imbabazi kandi zigatangwa. bavuga ko gahunda ya “Mvura nkuvure” ikomeje kububaka.

Nyabami Frollence ni incike ya Jenoside, utuye mu Karere ka Bugesera Umurenge wa Mwogo Akagali ka Rugunga avuga ko nyuma yuko yiciwe umuryango we wose yumvaga ntamuntu yumva yabana nabo, akanga abantu bose.

Ariko ahamya ko nyuma yo guhabwa ibiganiro mu matsinda ya mvura nkuvure kuri ubu abana nabana batandukanye. Avuga ko iwe buri munsi hirirwa abantu batandukanye, kuri we ubu yumva ntabyiza nko kubana nabantu bose.

Mu bandi baganiriye n’itangazamauru bo mu murenge wa Mwogo Akarere ka Buhgesera bahuriye muri gahunda ya “Mvura nkuvure”, bavuga ko yabafashije mu buryo bwo gukira ibikomere basigiwe n’amateka yaranze igihugu harimo na Jenoside yakorewe Abatutsi, banakomeza kwiteza imbere mu nama n’ibiganiro bagirana bya buri munsi.


Nyuma y’imyaka umunani batabana amahoro murugo, Mvura nkuvure yabagiriye neza.

Hategekimana Jean Marie Vienne, umuyobozi w’akagari ka Rugunga Umurenge wa Mwogo avuga ko ibiganiro mu matsinda bya Mvura nkuvure byabafashije cyane kuko kuri ubu bahura n’ibibazo bike byo kunga abaturage mu miryango.

Hategekimana yagize ati “kuri ubu twe nkubuyobozi nyuma yo kubona gahunda ya mvura nkuvure mu kagari kacu, kuri ubu kubarangije ibiganiro mu matsinda tubasaba ko badufasha bakabigeza no muyindi miryango bityo bikatworohera” akomeza avuga ko kuri ubu ibibazo bituruka ku makimbirane yo mu miryango bakira mu kagari ari bike cyane ugereranyije na mbere iyi gahunda ya mvura nkuvure itaraza mu kagari abereye umuyobozi.

Theophile Sewimfura umuyobozi nshingwabikorwa wa Duhumurizanye Iwacu Rwanda, avuga ko yagiyeho kugira ngo ifashe bamwe mu banyarwanda bakomerekejwe n’amateka mabi igihugu cyanyuzemo, kandi ngo asanga intego yayo igenda igerwaho bakurikije ubuhamya bakura mu bantu benshi bayirimo.

Sewimfura avuga ko ibyifuzo byabo ari uko iyi gahunda yagera ku banyarwanda bose bityo bagakira ibikomere basigiwe n’ayo mateka haba abiciwe n’abishe ngo kuko bose bafite ibikomere.

gahunda "Mvura nkuvure" ikaba ikorera mu turere umunani no mu nkambi z’impunzi za ba kongomani za Mugombwa, Gihembe, Kiziba na Nyabiheke.

Ubwanditsi

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

Babiri bafunzwe bakekwaho guha ruswa abayobozi b’inzego z’ibanze

Babiri bafunzwe bakekwaho guha ruswa abayobozi b’inzego z’ibanze

Umunyamakuru Shyaka Kanuma wafashwe atorotse yasabiwe kuburana afunzwe

Umunyamakuru Shyaka Kanuma wafashwe atorotse yasabiwe kuburana...

Abayobozi b’ibigo by’amashuri bane bafunzwe bakekwaho kunyereza arenga miliyoni 50

Abayobozi b’ibigo by’amashuri bane bafunzwe bakekwaho kunyereza arenga...

NEW POSTS
Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

14-01-2017

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump...

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda bujura

13-01-2017

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda...