LATEST NEWS
New section No17
Ndayishimiye Eric yasobanuye ko yavogerewe n’ ishyaka PSD
Publish Date: lundi 17 octobre 2016
VISITS :1246
By Admin

Ishyaka PSD riherutse gutangaza ko ryirukanye Ndayishimiye Eric, umuyoboke waryo wari no muri biro politiki y’iryo shyaka, ari na yo yafashe umwanzuro wo kumwirukana.

Imyitwarire idahwitse Ndayishimiye yashinjwe irimo gusuzugura inzego z’ishyaka, kurisebya, kwinjira muri website yaryo akayivanaho n’indi myitwarire irimo kuvuga amagambo adahesha ishyaka icyubahiro na politiki y’igihugu muri rusange nk’uko byatangajwe na Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, Umunyamabanga Mukuru wa PSD.

Mu gusobanura icyo kibazo, Ndayishimiye yavuze ko yasezeye mbere abicishije mu ibaruwa yandikiye iryo shyaka igaragaza ko yanditse asezera ku wa 6 Nzeri 2016.
Ibi yabisobanuye mu itangazo yageneye abanyamakuru ryo ku wa 13 Ukwakira 2016.

Ati “Naravogerewe ubwo muri iyi nama ya biro politiki y’ishyaka PSD yabaye ku wa 8 Ukwakira 2016, navugwagaho ko nirukanywe kandi maze igihe kingana n’iminsi 32 yose nsezeye muri iri shyaka.Na none kandi imyitwarire idahwitse ntabwo nyemera kubera ko habayeho kumpimbira.”

Ndayishimiye kandi asanga atarashyigikiwe na PSD igihe cyose yamaze ari umuyoboke waryo kandi we abona hari inkunga yahaye iri shyaka.

Ati “ Abayobozi b’ishyaka burya inshingano zabo z’ibanze ni ukurengera no guteza imbere abayoboke[…]. Ibi ni byo byatumye mbaza ubuyobozi bwa PSD nti ‘ko nabakoreye byinshi kandi bifite n’agaciro kenshi, ese kuki mwebwe nta kintu na kimwe gifatika muranshigikiramo ? Kuva ubwo imikorere yanjye na bo yahise izamo agatotsi, nuko batangira kunshinja imyitwarire idahwitse.”

Ndayishimiye yemeza ko yasezeye byemewe n’amategeko nkuko biteganywa n’ingingo ya 12 muri sitati y’ishyaka PSD, igira iti ‘umuyoboke ashobora gusezera mu ishyaka ku mpamvu ze bwite kandi akabikora mu nyandiko’.

Ndayishimiye yageneye abanyamkuru iryo tangazo nyuma yuko ateguye ikiganiro n’abanyamakuru, ariko ntikibe.

Inkuru bifitanye isano:PSD yirukanye Ndayishimiye Eric kubera imyitwarire idahwitse

Itangazo rigenewe Abanyamakuru

Ibaruwa Ndayishimiye Eric yanditse asezera muri PSD

Inkuru bifitanye isano

http://rushyashya.net/politiki/ishyaka-psd-dr-biruta-vincent-mu.html

IBITEKEREZO
Mudaheranwa J.Bosco

Nkurikije ibyo nasomye, byaba byiza umuntu agiye agira umudendezo wo gusezera mu ishyaka nkuko yinjiramo nta gahato. Kdi ntihazemo urwango kuko twese duhuriye ku ntego yo gukunda igihugu.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Hanze y’igihugu haracyari indashima nyuma y’imyaka 23 Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda igiyeho

25-07-2017

Hanze y’igihugu haracyari indashima nyuma y’imyaka 23 Leta y’ubumwe...

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru basezerewe

21-07-2017

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru...

Menya abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda

14-07-2017

Menya abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda

Abaturage Kaniga ngo’ RPF - Inkotanyi ’ iri hafi guhindura aho batuye paradizo

14-07-2017

Abaturage Kaniga ngo’ RPF - Inkotanyi ’ iri hafi guhindura aho batuye...

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo umunyagitugu

12-07-2017

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo...

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere cya 2017

10-07-2017

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere...

Hamuritswe igitabo cyiswe ’’amakayi y’urwibutso’’ kivuga ku nzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo

10-07-2017

Hamuritswe igitabo cyiswe ’’amakayi y’urwibutso’’ kivuga ku nzira y’umusaraba...