LATEST NEWS
MU RWANDA
Ngoma : Ababyeyi barerera muri GS Nyamugari basabwe kwita ku bana babo muri ibi bihe by’ibiruhuko
Publish Date: mercredi 30 mars 2016
VISITS :106
By Admin

​Kuri uyu wa kabiri tariki ya 29 Werurwe, umupolisi ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha mu karere ka Ngoma.

Inspector of Police (IP) Jean Pierre Ndayisaba yagiranye inama n’abanyeshuri bo mu rwunge rw’amashuri rwa Nyamugari riherereye mu kagari ka Nyamagana, umurenge wa Remera ndetse n’ababyeyi barerera muri icyo kigo, asaba abana kwirinda ibiyobyabwenge n’ihohoterwa rishobora kubakorerwa, anasaba ababyeyi babo kubitaho muri ibi bihe by’ibiruhuko tugiye kwinjiramo nk’uko ingengabihe y’umwaka w’amashuri ibiteganya.

Yabwiye aba banyeshuri ko ibiruhuko atari umwanya wo kwifata uko babonye bakiga ingeso mbi, ahubwo ko ari igihe cyo gusubiramo amasomo yabo no gufasha imirimo ababyeyi.

Akaba yagize ati :”hari abanyeshuri bagera mu biruhuko bakishora mu kunywa inzoga, itabi n’ibindi biyobyabwenge, mumenye ko ibyo byose bishobora kubashora mu busambanyi rimwe na rimwe bukurikirwa n’ingaruka zirimo gutwara inda z’indaro, kuva mu ishuri, ubuzererezi, ubwomanzi no kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Ibiruhuko byanyu bibafashe kuruhura ubwonko neza, mwifashisha imyidagaduro itandukanye, gusubira mu masomo no gusura abo mu miryango yanyu mudaherukanye.”

IP Ndayisabye yaboneyeho umwanya wo gusaba ababyeyi b’aba banyeshuri cyane cyane ab’abakobwa kubitaho no kubakurikiranira hafi ngo hatagira ababashuka bakabashora mu ngeso mbi, aho yagize ati :”Muri iyi minsi hari abantu bakuru bajya bashukisha abana b’abakobwa ibintu bitandukanye birimo telephone zigendanwa, amafaranga, kubasohokana n’ibindi barangiza bagakabakoresha imibonano mpuzabitsina ikurikirwa rimwe na rimwe no gutwara inda zitateganyijwe. Babyeyi rero mwite kuri aba bana, kuko nta cyiza aba baba bagamije uretse gushora aba bana mu ngeso mbi zishobora kwangiza ahazaza habo.”

Yanagiriye inama aba banyeshuri yo kwima amatwi umuntu waza ababwira ko ashobora kubaha cyangwa kubashakira akazi n’amashuri byiza mu bihugu by’amahanga, aha akaba yarababwiye ko iyo babagejejeyo babambura ibyangombwa byose maze bakabakoresha imirimo ivunanye nta gihembo ndetse bakabashora mu busambanyi, kimwe no kubakuramo ibice bimwe na bimwe by’imibiri yabo.

Nyuma y’ibyo biganiro, umuyobozi w’iri shuri Rwamamara Etienne yagize ati :"Polisi y’u Rwanda ni umujyanama ukomeye. Izi nama bahora batugira tuzikurikije Igihugu cyacu cyatera imbere kurushaho kuko nta mutekano nta terambere. Turasaba ababyeyi kudufasha kwita kuri aba bana dusangiye kurera, bakazagaruka gukurikirana amasomo yabo mu gihembwe gitaha nta n’umwe uhuye n’ibibazo byavuzwe.”

Umubyeyi wari witabiriye iyi nama witwa Mugemana Jean Paul yagize ati :”Tugiye kugenzura abana bacu cyane cyane ab’abakobwa, tujye tumenya aho bajya, cyangwa abo biriranywe mu rwego rwo kubarinda ko bashorwa mu mibonano mpuzabitsina kuko hari ingero zimwe na zimwe tubona aho dutuye, aho hari abakobwa baretse amashuri kubera gutwita inda zitateganyijwe kandi bakiri mu ishuri.”

Umwe muri abo banyeshuri witwa Dukunde Chretienne wiga mu mwaka wa gatatu wisumbuye yagize ati :" Turashimira Polisi y’u Rwanda kubera inama idahwema kutugira, hari bamwe muri twe bashukwa n’abasore ndetse n’abagabo bakuru, bakabaha impano zinyuranye, bakabajyana mu tubyiniro, bakanabaha inzoga, nyuma bakabashora mu mibonano mpuzabitsina. Tugiye kubagira inama, tubabwire ingaruka bigira ku buzima bwabo, kuko imiryango yacu ndetse n’I gihugu muri rusange bidutezeho byinshi. Nta mpamvu rero yo kwangiza ahazaza hacu, hakangizwa n’ibintu dushoboye kwirinda no kurinda abandi.”

RNP

IBITEKEREZO
boniface

Nibyo koko ababyeyi bakwiye kwita kubana mu gihe kibiruhuko kuko ibishuko byabaye byinshi, hari nabantu basigaye bagurisha aqbana babakobwa, bity ababyeyi bakwiye kwita kubana babo


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Umunyamakuru Shyaka Kanuma wafashwe atorotse yasabiwe kuburana afunzwe

Umunyamakuru Shyaka Kanuma wafashwe atorotse yasabiwe kuburana...

Abayobozi b’ibigo by’amashuri bane bafunzwe bakekwaho kunyereza arenga miliyoni 50

Abayobozi b’ibigo by’amashuri bane bafunzwe bakekwaho kunyereza arenga...

Bane bafunzwe bazira ubufatanyacyaha mu bujura bw’inzitiramubu zigenewe abaturage

Bane bafunzwe bazira ubufatanyacyaha mu bujura bw’inzitiramubu zigenewe...

Mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda ry’i Gishari hatangijwe amahugurwa ku kurwanya inkongi z’imiriro

Mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda ry’i Gishari hatangijwe amahugurwa ku...

[AMAFOTO] : IBIKORWA BY’INGENZI BYA POLISI Y’U RWANDA MU MWAKA WA 2016

[AMAFOTO] : IBIKORWA BY’INGENZI BYA POLISI Y’U RWANDA MU MWAKA WA...

NEW POSTS
Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

14-01-2017

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump...

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda bujura

13-01-2017

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda...

Mugihe twiturije Abanyapolitiki n’Abaherwe barategura aho bazahungira

13-01-2017

Mugihe twiturije Abanyapolitiki n’Abaherwe barategura aho bazahungira

Amahano : Umwami wimikiwe ishyanga

12-01-2017

Amahano : Umwami wimikiwe ishyanga