LATEST NEWS
New section No17
Ngoma : Perezida Kagame aributsa ababyeyi gushyira imbaraga mu kwita ku bana babo babarinda ubukene n’inzara
Publish Date: mardi 3 mai 2016
VISITS :1016
By Admin

Kuri uyu wa kane tariki ya 28 Mata 2016, Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rw’iminsi 3 mu Ntara y’Uburasirazuba aho yarutangiriye mu karere ka Ngoma, i Ngoma Perezida Kagame yasabye abaturage bafatanyije gukora ibishoboka byose bakarwanya ubukene.

Mu ijambo ry’umukuru w’igihugu yibukije abaturage ba Ngoma ko yaje kugira ngo baganire ku rugamba rwo kurwanya ubukene, yabibukije ko muri Ngoma bafite ubukungu bwinshi bagomba guheraho barwanya ubukene.

Perezida Kagame yavuze ko mu rugamba rwo kurwanya ubukene umuntu ahera kubyo afite, yibutsa abanya Ngoma ko bafite ubuhinzi n’ubworozi ari naho bagomba guhera baburwanya.

Yagize ati : iyo hari uburyo bwo kurwanya ubukene , hagomba gukorwa ibishoboka byose bugashira.Tugomba guhinga bya kijyambere dutera imbuto z’indobanure ntidutegereze imvura kandi hari ibiyaga bitwegereye.

Perezida Kagame yibukije abaturage ba Ngoma ko ibyo bazabigeraho bafatanyije ari nayo mpamvu yabasuye.

yagize ati urugamba rwo kurwanya ubukene rurakomeje,ndabizeza ko tuzakomeza gufatanya kurwana urwo rugamba.

Perezida Kagame yaboneyeho kwibutsa ababyeyi gushyira imbaraga mu kwita ku bana babo babarinda ubukene n’inzara bakabohereza kwiga, aho yavuze ko umwana atakwiga ashoje. Yavuze ko kugira ngo umwana yige neza agomba imirire myiza , amashanyarazi na interineti.

Imiterere y’Akarere ka Ngoma :

Akarere ka Ngoma gafite umwihariko kuva kera wo guhinga urutoki ku gigero cyo hejuru.

Akarere ka Ngoma kagizwe n’ imirenge 14 :

Gashanda,Jarama,Karembo,Kazo,Kibungo,Mugesera,Murama,Mutenderi,Remera,
Rukira,Rukumberi,Serenge,Sake na Zaza.

Ubuyobozi bw’ aka Karere buratangaza ko kuri ubu amashyanyarazi amaze kugera kuri 30% Akarere kakaba kariyemeje ko buri mwaka amashyarazi agomba kwiyongera ku kigero cy’ 10%.Amazi meza yageze ku kigero cya 85%.

Ubushakshatsi buheruka gukorwa n’ ikigo cy’ igihugu cy’ imiyoborere RGB bwagaraje ko ku kigero cya 83% abatuye aka Karere ka Ngoma bishimiye uburyo bayobowe.

Akarere ka Ngoma kamaze imyaka ibiri ku mwanya wa kabiri mu kwesa imihingo y’ uturere. Aka karere kaza ku mwanya wa 9 mu turere dukennye kurusha utundi mu Rwanda.

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame afite uruzinduko rw’iminsi itatu mu Ntara y’Uburasirazuba

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

24-06-2017

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside...

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri Nahimana Imyanzuro Ikakaye

24-06-2017

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri...

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi cyaguyemo umwe, umunani bagakomereka

23-06-2017

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi...

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba yifuza kuyobora u Rwanda

22-06-2017

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba...

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR yamusabye ko bakomezanya

21-06-2017

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR...

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]

20-06-2017

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona Ubunyarwanda

12-06-2017

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona...