LATEST NEWS
New section No17
Ngoma : Polisi y’u Rwanda yafatanye abagabo 2 ibiro 120 by’amasashe
Publish Date: samedi 9 avril 2016
VISITS :173
By Admin

​Mu rukerera rwo kuwa gatanu tariki ya 8 Mata 2016, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ngoma yafashe abagabo 2, Twizeyimana Theoneste w’imyaka 37 na Hakizimana Tharcisse w’imyaka 26, bapakiye kuri moto amasashe bari bakuye Burundi apima ibiro 120.

Bakaba bafatiwe mu mudugudu wa Rwakandari, akagari ka Muzingira umurenge wa Mutendeli.

Twizeyimana wemera icyaha akanagisabira imbabazi yavuze ati :”Turasaba imbabazi kuko twinjije amasashe tuyakuye mu Burundi kandi tuzi neza ko bitemewe n’amategeko hano mu Rwanda.”

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburasirazuba Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yavuze ko kwinjiza no gukoresha amasashe mu Rwanda bitemewe kandi bihanirwa n’amategeko kuko yangiza ibidukikije.

Akaba yagize ati :”Turashishikariza abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga kwirinda kwinjiza amasashe mu Rwanda, kuko yangiza urusobe rw’ibinyabuzima.”

IP Kayigi akaba asaba abaturage gutanga amakuru y’abantu binjiza amasashe mu Rwanda, anabasaba kujya birinda ko abacuruzi babapfunyikira ibyo bahashye mu masashe, ahubwo bagatungira agatoki Polisi n’izindi nzego abo bantu bakiyakoresha.

Aba bagabo bombi ubu bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya mutenderi, igihe iperereza rikomeje.

Ingingo ya 433 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko abayobozi b’inganda, ab’ibigo by‟ubucuruzi cyangwa b’isosiyete y’umunyamigabane umwe bafatanywe amasashe akozwe muri pulasitiki batabyemerewe, bayakora cyangwa bayakoresha, bahanishwa igifungo kuva ku mezi abiri (2) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ikomeza ivuga kandi ko umuntu wese ugurisha amasashe akozwe muri pulasitiki atabyemerewe, ahanishwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi icumi (10.000) kugeza ku bihumbi magana atatu (300.000). Umuntu wese ukoresha isashe ikozwe muri pulasitiki, ahanishwa ihazabu y’amafaranga
y’u Rwanda kuva ku bihumbi bitanu (5.000) kugeza ku bihumbi ijana (100.000) kandi akamburwa iyo sashe.

Iyo habaye isubiracyaha, igihano cyikuba kabiri (2).

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli [AIPAC Policy Conference]

28-03-2017

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na...

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

28-03-2017

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa...

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...