LATEST NEWS
MU RWANDA
Ngoma : Polisi yaburijemo ubujura bwa toni 7.5 z’ibishyimbo
Publish Date: vendredi 25 mars 2016
VISITS :311
By Admin

​Polisi ikorera mu karere ka Ngoma yaburijemo ubujura bwa toni 7,5 z’ibishyimbo by’imbuto yari igenewe abahinzi muri gahunda yo kongera umusaruro.

Polisi ikaba ivuga ko imodoka yari itwaye iyi mbuto yafatiwe mu kagari ka Nyamagana, mu murenge wa Remera kuri uyu wa gatatu taliki ya 23 Werurwe, iyi mbuto ikaba yari yatanzwe na Leta igenewe abaturage b’umurenge wa Remera .

Iperereza ry’ibanze rikaba ryarerekanye ko agoronome w’umurenge wa Remera, ku bufatanye na bamwe mu bayobozi b’utugari bari bamaze kuyigurisha, aho kugeza ubu we, abayobozi b’utugari babiri n’uwari utwaye imodoka yafatanywe iriya mbuto bose bafashwe barafungwa mu gihe iperereza ryatangiye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yavuze ko ubujura bwaburijwemo nyuma y’aho abaturage ba Remera baboneye abantu barimo gupakira imodoka imifuka y’ibishyimbo yayikura mu bubiko bari barabihunitsemo.

IP Kayigi yagize ati :” Nk’uko amabwiriza ya Minisitiri w’ubuhinzi yabivugaga, nta muturage wagombaga kurengerezwa ibiro 20 by’imbuto, abaturage rero babonye imodoka ipakira ku bubiko bw’umurenge bagira amakenga niko guhita bahamagara Polisi iri hafi aho, nayo yahise ifatira iyo modoka i Nyamagana, aho yafataga indi mifuka.”

IP Kayigi yongeyeho ko nyuma yo gufatwa, uyu mushoferi yatangaje ko yari yumvikanye na agoronome w’umurenge ndetse na bariya bayobozi bavuzwe haruguru, ko yazana toni 7,5 z’ibishyimbo bisanzwe bakagurana bo bakamuha imbuto. Aha yarangije agira, ati :” Biragaragara ko ari amakosa guha imbuto umuntu udatuye aho iyo mbuto yagenewe gutangwa, kandi nta muturage uhabwa ibiro birenze 20 ariko we akaba yarapakiraga imodoka. Twatangiye iperereza ngo turebe ko nta ruswa yaba ibyihishe inyuma.”

Ingingo ya 325 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ku ihanwa ry’icyaha cyo kurigisa cyangwa konona umutungo ; ivuga ko umukozi wese urigisa umutungo, amafaranga, impapuro zivunjwa amafaranga, ibyemezo by’imari n’inyandiko bya Leta cyangwa bitari ibya Leta, cyangwa ibintu byimukanwa by’undi yabikijwe ku bw’umurimo ashinzwe ; ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’umutungo warigishijwe cyangwa wononwe

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Visi Perezida w’u Buhinde, Hamid Ansari yagiranye ibiganiro na Perezida wa Sena y’u Rwanda

Visi Perezida w’u Buhinde, Hamid Ansari yagiranye ibiganiro na Perezida wa...

Moto yibwe mu karere ka Bugesera yafatanywe umugabo muri Gakenke

Moto yibwe mu karere ka Bugesera yafatanywe umugabo muri Gakenke

Incamake y’amakuru yatangajwe na Polisi y’u Rwanda mu cyumweru gishize

Incamake y’amakuru yatangajwe na Polisi y’u Rwanda mu cyumweru...

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abantu batanga ruswa ngo bahabwe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga

Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abantu batanga ruswa ngo bahabwe uruhushya...

NEW POSTS
Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza byinshi !

17-02-2017

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza...

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda - twisekere !!!!

14-02-2017

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda -...

Ubutinganyi (homosexuals) buravuza ubuhuha muri RNC

13-02-2017

Ubutinganyi (homosexuals) buravuza ubuhuha muri RNC