LATEST NEWS
New section No17
Ngoma : Urubyiruko rw’abakorerabushake mu kwicungira umutekano rwasabwe kuzirikana inshingano zarwo
Publish Date: mardi 17 mai 2016
VISITS :90
By Admin

​Ku itariki 15 Gicurasi, umuyobozi w’akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodice n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Senior Superintendent of Police (SSP) Janvier Mutaganda bagiranye inama n’abagize ihuriro ry’urubyiruko Nyarwanda rw’abakorerabushake mu kwicungira umutekano (Rwandan Youth Volunteers in Community Policing- RYVCP) bagera kuri 87 bo muri aka karere, abasaba kurushaho gukangurira abandi kwirinda ibyaha aho biva bikagera.

Iyi nama yabereye ku cyicaro cy’akarere ka Ngoma , mu murenge wa Kibungo.
Nambaje yabanje gushimira urwo rubyiruko kubera uruhare rwabo mu kubumbatira umutekano, ariko na none arusaba kongera imbaraga mu gukangurira abantu kurwanya ibiyobyabwenge kuko aribyo ntandaro y’ibyaha byinshi ariko anabasaba no kurwanya ibindi byaha muri rusange.

Yagize ati :"Mwe mufite amahirwe ko mwamaze gusobanukirwa ingaruka mbi z’ibiyobyabwenge n’ibindi byaha , mujye mukangurira urubyiruko bagenzi banyu ndetse n’umuryango mugari nyarwanda kubyirinda, no kubirwanya batanga amakuru ku gihe y’ababikora".

Yababwiye kandi kujya bakangurira ingeri zose z’abantu kuba abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda by’umwihariko ndetse n’izindi nzego zishinzwe umutekano mu kurwanya ibyaha muri rusange batanga amakuru y’abakoze cyangwa abafite imigambi yo kubikora.

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma yagize kandi ati :” u Rwanda ntirufite ikibazo cyane ku bakora ibyaha ahubwo rwagira ikibazo kuwabona abanyabyaha akabahishira, niyo mpamvu twizeye ko k’ubushake mufite, nta kabuza aka karere kazahashya ibyaha ku buryo bugaragara.”

SSP Mutaganda mu ijambo rye, yashimye ibikorwa uru rubyiruko rumaze kugeraho , aho yavuze ko ibikorwa byarwo mu gukumira no kurwanya ibyaha muri aka karere ari inkunga ikomeye kuri Polisi n’izindi nzego zishinzwe umutekano.

SSP Mutaganda yagize ati :” Igihugu n’akarere ka Ngoma by’umwihariko, bakeneye umusanzu wanyu ku mutekano kandi biragaragara ko hari intera mugezeho mu bikorwa byanyu, ndasaba gukomereza aho.”

Umuyobozi w’iri huriro mu karere ka Ngoma, Niyitugize David, yagize ati :"Tubinyujije mu bukangurambaga butandukanye, turizera tudashidikanya ko tuzarushaho kurwanya no gukumira ibyaha aho biva bikagera, bityo, dukomeze kugira uruhare mu kwicungira umutekano."

Yashimye Polisi y’u Rwanda ku nama yabagiriye, maze asaba bagenzi be kuzikurikiza.

Kugeza ubu, iri huriro rigizwe n’abanyamuryango basaga ibihumbi 20, bakaba babarizwa mu turere twose tw’igihugu aho bakorera ibikorwa bigamije kurwanya no gukumira ibyaha.

RNP

IBITEKEREZO
alpha rwabukamba

urubyiruko nirwo mbaraga z'igihu ninayo mpamvu rukwiye kugira uruhare mu kubaka igihugu no kwicungira umutekano .


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli [AIPAC Policy Conference]

28-03-2017

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na...

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

28-03-2017

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa...

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...