LATEST NEWS
MU RWANDA
Ngororero-Muhanga-Karongi : Abaturage barakangurirwa kwirinda ibihumanya ikirere
Publish Date: mardi 3 novembre 2015
VISITS :69
By Admin

Urugomero rwa Nyabarongo rufashe ku mirenge ya Ndaro (Ngororero) na Mushishiro (Muhanga) rubarirwa mu nganda zitanga ingufu z’amashanyarazi ku buryo budahumanya ikirere.

Ariko hari izindi nganda zitanga bene izo ngufu hirya no hino kw’isi ariko ku buryo buhumanya ikirere. Ibihugu bifite bene izo nganda bigomba kugira amafaranga bigenera ibihugu bibungabunga ikirere neza nk’u Rwanda.

Ni muri urwo rwego abayobozi b’uturere twa Muhanga Ngororero na Karongi bari kumwe n’intumwa za Minisiteri y’ibikorwaremezo, ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi (REG), ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA) bagiranye inama n’abaturage ngo babasobanurire uruhare rwabo mu gucunga neza urugomero rwa Nyabarongo ya 1 birinda no gukoresha ibihumanaya ikirere.

Ibi bizatuma ariya mafaranga yavuzwe hejuru aboneka ku buryo bizagirira abaturage akamaro.

Abaturage basabwe kwirinda icyakwangiza urugomero rwubatswe hatanzwe amafaranga menshi. Basabwe kururinda amasuri, bakita ku mutekano warwo n’imiyoboro irukomokaho, bakabungabunga ibidukikije birimo n’ikirere

Gusa bamwe mu baturage baracyafite ikibazo cy’uko hari abatarishyuwe imitungo yabo babuze biturutse kw’ iyubakwa ry’urugomero kandi yarabaruwe. Barifuza n’abatekinisiye ba REG bajya babafasha gusana ibyapfuye ku miyoboro.

Bose bafite inyota yo kubona umuriro : Kamegeri Vedaste wo mu mudugudu wa Ryaruyange arashaka ko umuriro ugera mu mudugudu wabo.

Uhagarariye REG mu karere ka Muhanga yavuze ko bose batabonera umuriro icyarimwe ; yijeje abatarawubona ko bazirikanwa bakaba bashonje bahishiwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Ruboneza Gedeon yibukije ziriya ntumwa ko inzego z’ubuyobozi bwo hejuru zemereye abaturage b’imirenge ituriye urugomero ko bazaba abambere mu gusarura imbuto zarwo.

Aha yerekanye ko abo mu murenge wa Ndaro bataracana anasaba ko hazabaho inama y’ihariye ziriya ntumwa zikabasobanurira aho ikibazo kiri. Yasabye umukozi wa REMA kwibuka isezerano ryatanzwe igihe hatahagwa ruriya rugomero ry’uko amazi y’umugezi wa Nyabarongo agomba kuba urubogobogo.

Bivuga ko agomba gukemura ikibazo cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko arengera ibidukikije. Amasuri akururwa n’ubwo bucukuzi ahanini niyo atuma uriya mugezi uhorana amazi mabi.

Kamurase Hassani

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo iminsi 30

Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo...

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira ibyaha

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira...

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

14-01-2017

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump...