LATEST NEWS
New section No17
Ni he umwirabura ashobora kubona umutuzo ? Perezida Kagame yasubije iki kibazo
Publish Date: vendredi 3 juin 2016
VISITS :583
By Admin

Ubusumbane hagati y’abantu hagendewe ku ruhu cyangwa ibihugu baturukamo ikomeje kuba ingingo yibazwaho na benshi ku Isi, bakemeza ko bidindiza iterambere rya bimwe mu bihugu byiganjemo ibyo muri Afurika.

Benshi mu bakuru b’ibihugu ntibemeranya n’uburyo ibihugu bikomeye ku Isi bidaha agaciro Afurika cyangwa bimwe mu bihugu by’abarabu.

Urugero ni nka Perezida wa Turikiya, Recep Tayyip Erdoğan, uri mu ruzinduko rwo kuzenguruka Afurika y’Iburasirazuba, kuri uyu wa Gatatu yavugiye muri Uganda ko Isi idashobora kugendera ku byemezo by’ibihugu bitanu bikomeye ku Isi gusa, kandi akanama ka Loni gashinzwe umutekano kadashobora gukomeza gutegeka ibyo ibihugu ibyo bikora n’ibyo bibujijwe.

Yagize ati “Nta munyamuryango uhoraho uva mu bihugu bya Afurika, mu bihugu by’Abayisilamu mu kanama k’umutekano ka Loni, ibi binyuranye n’amahame yose y’ubutabera, nka Turikiya turabyamagana kandi ntidushobora kubyihanganira, ni ko tubyumva kandi byakomeje kurya benshi mu matwi, tuzakomeza gusaba impinduka mu buryo imibanire mpuzamahanga ikorwamo.”

Perezida Kagame yagaragaje ko ikizatuma agaciro k’abirabura kumvikana ku Isi yose, ari uguhindura imitekerereze yabo no guharanira ko batamburwa ako gaciro.

Asubiza umuntu wari ubajije ikibazo kigira kiti “ Ariko ni hehe kuri uyi si umwirabura ashobora kubaho atekanye ? Ni hehe azakura umutuzo ? Ni hehe agaciro ke katazashingira ku ibara ry’uruhu rwe ?”

Umukuru w’igihugu yasubije ko imyumvire no guharanira agaciro ke nk’umwirabura ari intwaro izatuma yumvikana ku Isi.

Yagize ati “Bigomba kuzahera mu mitekerereze ye, kandi ntiyemeranye n’ibikorwa.”

IBITEKEREZO
muco

Ariko umwirabura abuzwa umutuzo na nde ? Abambere babuza umutuzo abirabura cyane cyane muri afrika ni abayobozi babo ahubwo bafasha abo bazugu gukandamiza abavandimwe babo. Abayobozi bacu babanze bakunde ibihugu byabo ni abenegihugu babo noneho barebe ko umwirabura atagira umutuzo iwabo


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya Karegeya

26-02-2017

Amaraso arasama : Kayumba yataye umutwe asigaye arara kumva ya...

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i Butamwa

25-02-2017

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i...

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

24-02-2017

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

23-02-2017

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha...

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

23-02-2017

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...