LATEST NEWS
New section No17
Nijeriya : Umugaba w’Ingabo Yarusimbutse
Publish Date: mardi 15 décembre 2015
VISITS :691
By Admin

Igisirikari mu gihugu cya Nijeriya cyatangaje ko abayoboke b’idini rya Islam ba bashiite bagerageje kwivugana umugaba w’ingabo mu gitero bagerageje kugaba aho umugaba mukuru w’ingabo muri icyo gihugu atuye.

Abagize ihuriro ryabayisilamu muri Nigeriya bavuga ko abayoboke babo bagera kuri 300 bapfiriye mu mujyi wa Zaria uri muri leta ya Kaduna mu majyaruguru ya Nigeriya. Icyakora hari abandi bavuga ko umubare wabapfuye utarenga 20.

Ikinyamakuru Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru kiratangaza ko ababibonye bavuga ko ubwo bushyamirane bwabaye mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo igice kimwe cy’abayoboke b’ihuriro ry’abayisilamu bafungaga umuhanda ndetse bagatera amabuye imodoka yari itwaye Jenerali Tukur Buratai.

Umuvugizi w’igisirikari yemeza ko abateye ayo mabuye bari bafite umugambi wo kwica umugaba w’ingabo.

Abagize iryo huriro bavuga ko bagamije gushinga leta igendera ku matwara y’idini ya Islam nkuko bimeze mu gihugu cya Iran.

Amakuru atangwa n’ itangazamakuru rya leta muri Iran avuga ko ministiri w’Ububanyi n’amahanga w’icyo gihugu Javad Zarif yavuganye kuri telefoni na mugenzi we Geoffrey Onyeama wa Nigeriya amusaba kurinda umutekano wabayisilamu muri Nigeriya.

Kugeza ubu nta bimenyetso bigaragaza ko hari isano riri hagati y’iryo huriro n’umutwe w’intagondwa wa Boko Haram, umaze kwica abantu barenga ibihumbi icumi.

Kamurase Hassani

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli [AIPAC Policy Conference]

28-03-2017

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na...

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

28-03-2017

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa...

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

27-03-2017

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...