LATEST NEWS
MU RWANDA
NKURUNZIZA William yagizwe Ambasaderi w’ u Rwanda i Ankara muri Turukiya, asimbuye Lt Gen Ceaser Kayizari
Publish Date: mercredi 16 décembre 2015
VISITS :4136
By Admin

Inama y’Aba minisitiri idasanzwe yateranye ejo kuwa Kabiri, tariki ya 08 Ukuboza 2015, muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.

Iyi nama yasabiye Ambasaderi NKURUNZIZA William guhagararira u Rwanda i Ankara muri Turukiya ku rwego rwa Ambasaderi.

Ibi bibaye nyuma y’amakuru yavugaga ko Nkurunziza William mu gihe yari Ambasaderi w’u Rwanda I Londre mu Bwongereza yaba akekwaho kuba yaragize uburangare igihe Gen. Karenzi Karake yafatirwaga mu Bwongereza kandi hari amakuru yari amaze iminsi yaratanzwe, ntabihe agaciro.

Aya makuru akomeza avuga ko Gen. Karenzi amaze gufatwa Ambasaderi Nkurunziza yaba yaragaragaje ubushobozi buke mu guhangana ni icyo kibazo.

Kutabasha kugirana imikoranire ya hafi n’inzego z ’ubuyobozi mu Bwongereza, amakimbirane n’abanyarwanda bo muri Diaspora babayo nikimwe mubyatumye Nkurunziza akurwayo igitaraganya mukwezi kwa Nzeli uyu mwaka.

Ukuzarira no kutagira abamuha amakuru kugihe kw’ Ambasaderi Nkurunziza ni kimwe mubya tumye Leta y’u Rwanda yitabaza Minisitiri Busingye n’umugore wa Tony Blair ndetse hiyongereyeho n’ingufu nyinshi mu gukurikiranira hafi ikibazo cya Gen. Karenzi Karake.

Ifatwa rya Gen. Karenzi niryo ryabaye intandaro yikurwaho burundu rya manda za Espagne zo guta muri yombi abasilikare bahoze ari aba RPF 40.

Hari n’amakuru avuga ko Lt Gen. Karenzi akimara gufatwa , Ambasaderi Nkurunziza baba baramushatse baramubura, aboneka hashize amasaha menshi ikibazo cyakomeye.

Ibi bishobora kuba aribyo cyangwa se ataribyo gusa ikiriho n’uko hari impamvu ikomeye yaba yaratumye Ambasaderi Nkurunziza akurwa mu Bwongereza, agasimbuzwa Ambasaderi Yamina Karitanyi.

Tugarutse kuri Ambasaderi Lt Gen Ceaser Kayizari, wari umaze iminsi agaragara muri Kigali, hari amakuru avugaga ko yakomeje kurangwa n’imyifatire itari myiza, harimo no gusuzugura urwego rukuriye ab’Ambasaderi rukorera muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, iki kibazo kirimo ngo no kudatanga Raporo.

Ikindi kivugwa n’ukwisengerera akarenza urugero kandi ari umudiplomate, bikamuviramo no kujya mu bitaro, amakuru akavuga ko ibi yari yarabisabiye imbabazi mu mwiherero w’abayobozi bakuru uheruka kubera I Gabiro, wakurikiwe n’ umwiherero w’abambasaderi ubwabo wabereye muri gorillas Inyarutarama, aho naho ngo yongeye gusaba imbabazi.



Ambasaderi William n’Amasaderi Lt Gen Ceaser Kayizari

Muri uyu mwiherero w’abambasaderi ubwabo, iki kibazo k’imyifatire mibi y’abambasaderi kikaba cyaragarutsweho bamwe muribo babisabira imbabazi, abandi baje kwirukanwa kubw’Ambasaderi barimo na Mitari Protain wahise ahunga igihugu.

Hari amakuru avuga ko Lt. Gen. Ceaser Kayizari hamwe n’abandi basilikare bakuru batandukanye, batangiranye na Gen. Fred Rwigema k’urugamba rwo kubohora igihugu bashobora gusubizwa mubuzima busanzwe mu minsi ya vuba.

Umwanditsi wacu

IBITEKEREZO
Gakire

Ariko muravuga da Emb.badakorana na diaspora we akaba yaraziciyemo ibice n'inzangano uwa France nawe ntiyakagobye kurindira manda ye ,kuko nkatwe baba muri za Marta duheruka kugirarana rugwiro hakiri Muzee Bihozagara no gusurwa.Gakire

Gakire

Ariko muravuga da Emb.badakorana na diaspora we akaba yaraziciyemo ibice n'inzangano uwa France nawe ntiyakagobye kurindira manda ye ,kuko nkatwe baba muri za Marta duheruka kugirarana rugwiro hakiri Muzee Bihozagara no gusurwa.Gakire


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Visi Perezida w’u Buhinde, Hamid Ansari yagiranye ibiganiro na Perezida wa Sena y’u Rwanda

Visi Perezida w’u Buhinde, Hamid Ansari yagiranye ibiganiro na Perezida wa...

Moto yibwe mu karere ka Bugesera yafatanywe umugabo muri Gakenke

Moto yibwe mu karere ka Bugesera yafatanywe umugabo muri Gakenke

Incamake y’amakuru yatangajwe na Polisi y’u Rwanda mu cyumweru gishize

Incamake y’amakuru yatangajwe na Polisi y’u Rwanda mu cyumweru...

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abantu batanga ruswa ngo bahabwe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga

Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abantu batanga ruswa ngo bahabwe uruhushya...

NEW POSTS
Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza byinshi !

17-02-2017

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza...

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda - twisekere !!!!

14-02-2017

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda -...

Ubutinganyi (homosexuals) buravuza ubuhuha muri RNC

13-02-2017

Ubutinganyi (homosexuals) buravuza ubuhuha muri RNC