LATEST NEWS
MU RWANDA
Nubwo Leta itaramenyeshwa gahunda y’itabarizwa rya Kigeli, hari icyo yiteguye gukora.
Publish Date: mardi 18 octobre 2016
VISITS :2653
By Admin

Nyuma y’itanga rya Kigeli V Ndahindurwa ryabereye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu minsi hafi itatu ishize, Leta y’u Rwanda yagize icyo itangaza.

Mu itangazo ryaturutse mu rwego rushinzwe ubuvugizi bwa guverinoma [OGS] ryashyizwe ahagaragara ahagana saa munani z’ijoro kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Ukwakira, Leta y’u Rwanda yagaragaje ko yatewe akababaro no kumenya inkuru yo gutanga kwa Kigeli V Ndahindurwa.

Ku rundi ruhande ariko, Leta yagaragaje ko itaramenyeshwa n’umuryango wa Kigeli V Ndahindurwa gahunda y’itabarizwa [ishyingurwa] rye ndetse n’aho rizabera, iryo tangazo rigira riti “Nibamara gutangaza imiterere ya gahunda bagennye, leta yiteguye gutanga ubufasha ubwo ari bwo bwose bukenewe.”

Louise Mushikiwabo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda

Umwami Kigeli V yatanze mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki 16 Ukwakira 2016 azize uburwayi bw’iza bukuru. Yaguye mu Mujyi wa Oakton muri Leta ya Virginia, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Nyakwigendera Umwami Kigeli Ndahindurwa

IBITEKEREZO
genda

Mu kundu upfuye iyo mumureka se koyarashaje akagwa iwabo aho kwanga kwaza none mukaba mushaka umurambo.Ese Louise ko wabo barabiru abuze kugiri Inama Kagame yajyagase kumara imyaka ngahe umwe wonyine akipfira Turabagaye nuko ntaho twabivugira

mahoro

gute se ? Kigeli ni impunzi ! Yemerewe kujya ahantu hose uretse mu Rwanda kuko yaruhunze kubera ubutegetsi bwamwangaje kimwe na Kayibanda na Habyarimana kuko bise ntibatumye ataha ! kagame we avuga ko yakoze icyaha igihe yamwitaga umunyarwanda !


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo iminsi 30

Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo...

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira ibyaha

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira...

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabaremanye ubushobozi

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...