LATEST NEWS
New section No17
.. numvise amagambo ngo bazatumesa- Perezida Kagame
Publish Date: dimanche 11 septembre 2016
VISITS :3117
By Admin

Mu mpanuro Umukuru w’Igihugu yagejeje ku rubyiruko 2090 rwari ruteraniye mu nyubako ya Kigali Convention Center , Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye urubyiruko ruhagarariye abandi rwiga mu mashuri makuru na kaminuza rwasoje itorero ry’Intagamburuzwa, ko rukwiye guharanira kurwanira igihugu cyarwo mu gihe bibaye ngombwa.

yagize ati “Kurwana urugamba ntawe bikwiriye gutera impungenge, umuntu arwanira ikintu cye yumva gifite agaciro, umuntu arakirwanira. Nk’ibi mujya mwumva abantu bashobora gutobanga ibyo abantu bubaka, nk’iyi nyubako ukumva ko waza ukayishyira hasi, oya nakwica mbere y’uko ubigeraho.”

Perezida Kagame yasabye aba banyeshuri ko buri wese akwiye kumenya icyo ashoboye, imbaraga yifitemo, akamenya n’icyo akwiye guharanira.

Ati “Hari icyanjye ku giti cyanjye nk’iki gihugu kuko n’abandi bafitiye ibihugu byabo kandi bafite uko babyubaka, baharanira, buri wese afite icyo akwiye kuba aharanira., Twese hamwe dufite icyo twaharanira n’iyo yaba muri twe cyangwa uwo hanze adakwiye kuba abonera ngo ahungabanye icyo twita icyacu.”

“N’aba bose ubona birirwa bitaranga hariya hose bavuga ubusa, buriya ibyo babifitiye uburenganzira ariko hari umurongo ntarengwa. Igihe utaragera kuri uriya murongo ndakwihorera ukajya aho ukipfusha ubusa ukigira icyo ushaka cyose, ukabeshya abo ushaka kubeshya bakunda kubeshywa rwose ubwo burenganzira burahari. Ariko igihe utaragira kuri wa murongo ndakwihorera ariko n’uwugeraho ntabwo umenya icyagukubise, rwose munyumve uko niko bimeze.”

“Mbahe n’urugero muzi, njya mbona mu binyamakuru, mu mateleviziyo, abantu begera imipaka yacu bagatukana, bakavuga ko bazatu… bagatuka Kagame Perezida w’u Rwanda, njye nta gitutsi kibi wantuka ngo kimbabaze, kuntuka ? Ndakwihorera nkore ibyanjye, ibyanjye bindeba biri hano mu Rwanda ariko ushatse kunkurikirana iwanjye, nibyo navugaga, kuri ibyo nta nzira ebyiri zihari. Naho abaza ku mipaka bagakoronga, gukoronga murabizi ? bagatukanaaaa.. numvise amagambo ngo bazatumesa […] ariko nabo barabizi, bagomba kuba babizi ubwo ni wa murongo uba utararengwa.”

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame

IBITEKEREZO
Muragijimana samuel

muzehe wacu kagame turagushyigikiye kandi ntiduterwa ubwoba nibitutsi,namagambo yurudaca,ahubwo barakina nicyipebatazi,niba narenga uwo muronko tuzakujya inyuma tubahane rwosepeee


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura n’ibibazo bikwiye gucika

23-04-2017

Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura...

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u Bufaransa

21-04-2017

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u...

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa burikubiyemo

18-04-2017

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa...

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano usesuye

17-04-2017

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano...

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

16-04-2017

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside...

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i Burundi

14-04-2017

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i...

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse na Perezida Habyarimana

13-04-2017

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse...

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera abanyarawandakazi batuye mu Bubiligi

10-04-2017

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera...