LATEST NEWS
New section No17
Nyabihu : Abaturage bakanguriwe kwirinda amakimbirane
Publish Date: samedi 6 février 2016
VISITS :127
By Admin

​Abaturage bo mu kagari ka Jaba, mu murenge wa Mukamira, ho mu karere ka Nyabihu bakanguriwe kwirinda amakimbirane ayo ari yo yose no gutanga amakuru ku gihe y’abayafitanye kugira ngo bagirwe inama y’ukuntu bayakemura.

Ibi babikanguriwe ku itariki 4 Gashyantare mu kiganiro bahawe na Assistant Inspector of Police (AIP) Marie Rose Uwizera, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere.

AIP Uwizera yabibakanguriye ubwo bari mu biganiro by’umugoroba w’ababyeyi aho bareberaga hamwe ibibazo biri hagati y’abantu, hanyuma bakabikemura.
Yababwiye ati :"Ingaruka z’amakimbirane, icyo yaba ashingiyeho cyose, ni mbi. Urugero ruri hafi n’uko iyo adakemuwe mu maguru mashya, bamwe mu bayafitanye bafata umwanzuro wo kwihanira."

Yakomeje ababwira ati :"Abafitanye ibibazo baba bakwiriye kubikemura mu bwumvikane, mu gihe babinaniwe bakagana inzego zibishinzwe kugira ngo zibakiranure aho gukora ibinyuranyije n’amategeko."

AIP Uwizera yasobanuriye abitabiriye uwo mugoroba w’ababyeyi ko amakimbirane ashingira ahanini ku mitungo, aha akaba yarabahaye urugero rwo kuwusesagura cyangwa kuwupfusha ubusa.

Yababwiye ko ashobora guterwa kandi n’ubuharike, gucana inyuma, no kutuzuza inshingano ku bashakanye.

AIP Uwizera yababwiye kandi kwirinda ibiyobyabwenge, kandi bakigisha urubyiruko ingaruka mbi zabyo barusobanurira ko bishobora kurushora mu ngeso mbi nk’ubusambanyi bukurikirwa rimwe na rimwe no gutwara inda zitateganyijwe.
Yakanguriye ingeri zose z’abantu kujya bitabira umugoroba w’ababyeyi agira ati :"Ni urubuga rwiza rwo kumviramo ibibazo biri hagati y’abantu no kubikemura.Ntureba gusa abagore, abafite ubushobozi buke cyangwa abatari intiti nk’uko bamwe bashobora kuba babitekereza. Ufitiye rero akamaro buri wese kuko ibibazo bishobora kuvuka hagati y’abantu b’ibyiciro byose."

Yasabye abari aho kwirinda ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko no gukomeza guha amakuru Polisi y’u Rwanda yatuma kirwanywa no gukumirwa.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura n’ibibazo bikwiye gucika

23-04-2017

Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura...

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u Bufaransa

21-04-2017

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u...

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa burikubiyemo

18-04-2017

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa...

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano usesuye

17-04-2017

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano...

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

16-04-2017

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside...

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i Burundi

14-04-2017

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i...

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse na Perezida Habyarimana

13-04-2017

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse...

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera abanyarawandakazi batuye mu Bubiligi

10-04-2017

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera...