LATEST NEWS
New section No17
Nyabihu : Babiri bafatanywe amashashi 216 ya Blue Sky bayahetse mu mugongo
Publish Date: mardi 22 décembre 2015
VISITS :216
By Admin

Ahagana saa kumi zo ku mugoroba wo ku itariki 19 Ukuboza 2015, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyabihu yafatanye abagore babiri amashashi 216 y’inzoga itemewe yitwa Blue Sky bayahetse ku mugongo nk’abana.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yavuze ko abafashwe ari : Nzitukuze Jacqueline uri mu kigero cy’imyaka 32 y’amavuko na Nyiramukamisha Ruth ufite imyaka 37 y’amavuko.

Yavuze ko abo bagore bombi bafatiwe mu kagari ka Jaba, ko mu murenge wa Mukamira, bakaba bari hamwe n’abandi bagenzi mu modoka yavaga mu karere ka Musanze yerekeza mu ka Rubavu, babaka buri wese yafatanywe amashashi 108.

Yagize ati :"Buri umwe yafashe umwenda w’umwana wo mu bwoko bw’isarobeti awushyiramo amashashi ya Blue Sky. Buri umwe kandi yafashe andi mashashi ayapfunyika mu mwenda maze awuha ishusho y’umutwe w’umuntu, maze awuteranya n’ibyo bari bashyize mu isarobeti, bityo, baba bakoze igisa n’umwana, hanyuma baragiheka mu mugongo."

CIP Kanamugire yakomeje agira ati :"Kubera ko Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyabihu yari ifite amakuru y’uko abo bagore bahetse izo nzoga zitemewe mu mugongo, imododa barimo ikigera kuri bariyeri, yarabasatse maze irazibasangana, ni ko guhita ibafata ."

Yashimye abaturage batanze amakuru yatumye bariya bagore bombi bafatwa, kandi akangurira n’abandi baturage gukomeza gukorana na Polisi y’u Rwanda bayiha amakuru yatuma hakumirwa no kurwanya ibyaha aho biva bikagera.

Yagize ati :"Polisi y’u Rwanda izi amayeri y’abakwirakwiza ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe. Bamwe babiheka ku mugongo nk’abahetse umwana nk’uko bariya bari babigenje, abandi babikenyereraho, cyangwa bakabyambariraho imyenda."

Yasobanuriye ko ibiyobyabwenge biri ku isonga mu bitera uwabinyoye gukora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu, no gusambanya abana, maze asaba buri wese kubyirinda no kubirwanya.

Avuga ku ngaruka zabyo, CIP Kanamugire yagize ati :"Kunywa, gucuruza, no gukwirakwiza ibiyobyabwenge, uretse kuba ari icyaha, kubishoramo amafaranga n’ukuyapfusha ubusa kuko iyo bifashwe birangizwa kandi bitera uburwayi butandukanye uwabinyoye."

Yagiriye inama abantu yo kunywa no gucuruza ibinyobwa n’ibindi bintu byemewe n’amategeko.

Kamurase Hassani

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati...

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo...

NEW POSTS
Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura n’ibibazo bikwiye gucika

23-04-2017

Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura...

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u Bufaransa

21-04-2017

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u...

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa burikubiyemo

18-04-2017

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa...

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano usesuye

17-04-2017

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano...

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

16-04-2017

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside...

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i Burundi

14-04-2017

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i...

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse na Perezida Habyarimana

13-04-2017

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse...

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera abanyarawandakazi batuye mu Bubiligi

10-04-2017

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera...