LATEST NEWS
MU RWANDA
Nyabihu : Batatu bafashwe batwaye amapaki 5760 ya Blue Sky mu modoka y’inyamahanga
Publish Date: jeudi 28 avril 2016
VISITS :209
By Admin

Ahagana saa munani z’ijoro ryo ku itariki 26 Mata, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyabihu yafashe abagabo batatu batwaye amapaki 5760 ya Blue Sky mu modoka Toyota Land Cruiser yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ifite nomero ziyiranga CGO 0328AB.

Hafashwe uwari utwaye iyo modoka witwa Ndakize Gloire ufite imyaka 27 y’amavuko n’abakekwa kuba ba nyirazo ari bo Mubaraka Isaac ufite imyaka 22 y’amavuko na Namigabe Ivan ufite imyaka 29 y’amavuko, uyu akaba ari umwenegihugu wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburengerazuba, Inspector of Police (IP) Jean Damascene Hodari Ngemanyi yavuze ko aba batatu bafatiwe mu kagari ka Rugeshi, ho mu murenge wa Mukamira.

Na none kuri uwo munsi ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, Polisi y’u Rwanda muri aka karere yafatanye Munezero Shabani amapaki 228 ya Blue Sky, akaba yari yayihambiriyeho mu gituza no mu mugongo akoresheje imikoba hanyuma ayambariraho.

IP Ngemanyi yavuze ko Munezero yafatiwe mu kagari ka Rubaya, ho mu murenge wa Mukamira ahetswe ku igare.

Yakomeje avuga ko bose uko ari bane bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mukamira, ndetse n’iyo modoka yari itwaye izo nzoga zitemewe mu Rwanda

IP Ngemanyi yagize ati :"Blue Sky ivanwa muri bimwe mu bihugu bihana imbibi n’igihugu cyacu. Polisi y’u Rwanda izi amayeri yose akoreshwa n’abayitunda, abayicuruza, n’abayinywa. Abantu bakwiye kubireka mbere y’uko bafatwa."

Yagize kandi ati :" Ibiyobyabwenge nta we bikiza nk’uko bamwe bibwira, ahubwo biteza igihombo kubera ko uretse gufungwa ; umuntu ubifatanywe acibwa ihazabu, kandi na byo bikangizwa."

Yashimye abatanze amakuru yatumye aba uko ari bane bafatwa, kandi akangurira abandi gukomeza kugira uruhare mu kwicungira umutekano baha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe amakuru yatuma hakumirwa kandi harwanywa ibyaha aho biva bikagera.

Nibahamwa n’icyaha, buri wese azahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) nk’uko biteganywa n’ingingo ya 594 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda .

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo iminsi 30

Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo...

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira ibyaha

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira...

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

14-01-2017

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump...