LATEST NEWS
MU RWANDA
Nyabihu : Murekatete yafatanywe ibiro 60 by’urumogi
Publish Date: mercredi 16 mars 2016
VISITS :274
By Admin

​Ku itariki ya 14 Werurwe, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyabihu yafatanye umugore witwa Murekatete Gaudence udupfunyika ibihumbi 10 tw’urumogi, ubu akaba afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Mukamira mu gihe iperereza rikomeje.

Uru rumogi rukaba rwarasanzwe mu mwobo yari yaracukuye mu nzu ye iherereye mu mudugudu wa Rushungura, akagari ka Nyirakigugu mu murenge wa Jenda.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyabihu, Superintendent of Police (SP) Alex Fata yatangaje ko bahawe amakuru n’umuturage ko uyu mugore acuruza ibiyobyabwenge, bituma Polisi ijya gusaka mu nzu ye mu rwego rw’iperereza.

Akaba yagize ati :”Ubwo mu ma saa kumi n’imwe abapolisi bageraga iwe, bamubajije niba hari urumogi acuruza arabihakana, ariko binjiye mu nzu ye babona umwobo yacukuye mu cyumba araramo barebyemo basangamo imifuka 2 yuzuye urumogi.”

Ibi kandi bibaye nyuma y’ibyumweru bibiri gusa arekuwe nabwo akekwaho icuruzwa ry’ibiyobyabwenge.

SP Fata yakomeje agira, ati :” Abenshi mu bacuruza ibiyobyabwenge tubafata tugendeye ku makuru yizewe duhabwa n’abaturage. Turabasaba kudaceceka igihe babonye hari abishora mu ikoresha ry’ibiyobyabwenge, ndetse bakatwereka n’inzira zose babinyuzamo kugira ngo ayo makuru adufashe gukumira no kurwanya icyo cyaha”.

Yanagize kandi, ati :”Ibiyobyabwenge biri ku isonga mu byaha biboneka mu karere ka Nyabihu ndetse no muri aka gace biterwa n’aho gaherereye, ariko byaranagabanutse cyane kubera ubufatanye bukomeye bwa Polisi n’abaturage, kimwe n’imikwabu ikorwa yo kubifata ndetse n’ubukangurambaga ku bubi bwabyo.”

Bivugwa ko abacuruza ibiyobyabwenge muri aka gace akarere ka Nyabihu gaherereyemo baca ku mipaka itemewe no mu ishyamba rya Gishwati hanyuma bakabikwirakwiza mu gihugu hose.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo iminsi 30

Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo...

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira ibyaha

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira...

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

14-01-2017

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump...