LATEST NEWS
MU RWANDA
Nyabihu : Polisi y’u Rwanda yafatanye abagore babiri udupfunyika tw’urumogi dusaga 7600
Publish Date: vendredi 9 septembre 2016
VISITS :694
By Admin

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyabihu yafatiye mu mikwabu itandukanye abagore babiri bafite bule z’urumogi zisaga 7600.

Abarufatanwe ni Uwamahoro Chantal ; wafashwe ku ya 8 Nzeri na Akingeneye Sofia ; wafashwe tariki 7 Nzeri. Bombi bafatiwe mu kagari ka Kora, ho mu murenge wa Bigogwe, aho ubanza yafatanwe bule 6081, naho uheruka akaba yarafatanwe bule 1068.

Asobanura uko bafashwe, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yagize ati :" Uwamahoro yafashwe abaza aho uwo yari arujyaniye atuye. Amaze gufatwa, yavuze ko yari arushyiriye umukiriya we utuye ku Mukamira, naho bule zafatanwe Akingeneye zasanzwe mu nzu ye."

Yongeyeho ko bombi bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mukamira, ndetse n’urwo rumogi bafatanwe akaba ari ho ruri mu gihe iperereza rikomeje.

CIP Kanamugire yakomeje agira ati :" Mu Ntara y’Iburengerazuba, urumogi n’ibindi biyobyabwenge nka Chief Waragi, Host Waragi, na Kitoko bikunze gufatirwa ku muhanda Mukamira – Ngororero - Muhanga na Rubavu – Musanze - Kigali."

Yagize kandi ati :"Buri wese arasabwa kwirinda ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose, kandi akagira uruhare mu kubirwanya atanga amakuru y’ababinywa, ababitunda, n’ababicuruza"

Yongeyeho ko gufatwa kwabyo biterwa n’ingamba Polisi y’u Rwanda yafashe zirimo imikwabu yo gufata ababyishoramo n’ubukangurambaga bwo kubirwanya, aho abaturarwnda basobanurirwa ububi bwabyo ; kandi bagasabwa kubyirinda.

Aba bombi nibahamwa n’icyaha, bazahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) nk’uko biteganywa n’ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru Abarundi 12 bafashwe bagiye gucuruzwa muri Aziya

Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru Abarundi 12 bafashwe bagiye...

Bugesera : Polisi yafashe moto yibwe i Kigali igiye kugurishwa i Burundi

Bugesera : Polisi yafashe moto yibwe i Kigali igiye kugurishwa i...

Polisi y’u Rwanda yaburijemo ubujura bw’ikoranabuhanga bw’amadolari ibihumbi 700

Polisi y’u Rwanda yaburijemo ubujura bw’ikoranabuhanga bw’amadolari ibihumbi...

Ruswa ishingiye ku gitsina mu Rwanda, ihurizo rikomereye Umuvunyi Mukuru

Ruswa ishingiye ku gitsina mu Rwanda, ihurizo rikomereye Umuvunyi...

Uburyo abakoze ibizamini bya Leta bamenya ibigo bazigaho

Uburyo abakoze ibizamini bya Leta bamenya ibigo bazigaho

NEW POSTS
DONALD TRUMP abaye Perezida wambere urahiriye gutegeka Amerika adakunzwe

24-01-2017

DONALD TRUMP abaye Perezida wambere urahiriye gutegeka Amerika...

Padiri Nahimana yagiye kwishinganisha Abazungu bamutera utwatsi

24-01-2017

Padiri Nahimana yagiye kwishinganisha Abazungu bamutera utwatsi

Komite y’inzego z’Iperereza n’Umutekano muri Afurika yahuriye mu nama I Addis Ababa

23-01-2017

Komite y’inzego z’Iperereza n’Umutekano muri Afurika yahuriye mu nama I Addis...

Ibyiza dukesha ikoranabuhanga biruta kure ibibazo rishobora gutera - Perezida Kagame

23-01-2017

Ibyiza dukesha ikoranabuhanga biruta kure ibibazo rishobora gutera -...

Abanyafurika bakeneye kwihutisha ibyo bakora ngo hagerwe ku byo batashoboye kugeraho- Kagame

23-01-2017

Abanyafurika bakeneye kwihutisha ibyo bakora ngo hagerwe ku byo batashoboye...

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...