LATEST NEWS
MU RWANDA
Nyagatare : Abagize Komite zo kubungabunga umutekano basabwe gushyira imbaraga mu gukumira ibyaha
Publish Date: jeudi 26 janvier 2017
VISITS :173
By Admin

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyagatare ku wa 24 uku kwezi yagiranye inama n’abagize Komite zo kubungabunga umutekano basaga 200 bo mu murenge wa Nyagatare ; ibakangurira gushyira imbaraga mu gukumira ibyaha, ndetse ibaha ubumenyi ku buryo babikora.

Bahuguriwe mu kagari ka Barija n’ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego muri aka karere, Inspector of Police (IP) Jean Claude Kaburabuza.

IP Kaburabuza yababwiye ko kumenya amakuru , kuyasesengura, no kuyahanahana n’izindi nzego zibishinzwe ku gihe ari ingenzi mu kurwanya no gukumira ibyaha.

Yagize ati,"Iyo mikorere n’imikoranire ituma abakoze ibyaha ndetse n’abafite imigambi yo kubikora bafatwa vuba."

Yabasabye kurwanya ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge birimo urumogi n’inzoga zitemewe mu Rwanda zirimo Kanyanga n’izo mu masashe nka Chief Warage, Blue Sky, Kitoko, Host Warage na Suzi, bashyira imbaraga mu gukumira iyinjizwa ryabyo mu gihugu.

IP Kaburabuza yakomeje ababwira ati," Hari abibwira ko uwanyoye ibiyobyabwenge yibagirwa ibibazo bimwugarije. Murasabwa guhindura iyo myumvire musobanurira abo muturanye ko kubinywa bigira ingaruka mbi ku buzima, kandi ko bitera ababinywa gukora ibyaha bitandukanye."

Yabasabye kujya kandi babasobanurira ko ibiyobyabwenge bihombya ababyishoramo kubera ko iyo bifashwe birangizwa ; bityo amafaranga yabishowemo akaba apfuye ubusa nyamara yakabaye ashorwa mu bindi byemewe n’amategeko bibyara inyungu.

Ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego muri aka karere yabwiye kandi abagize izi Komite kujya bakangurira abo baturanye kwitabira umugoroba w’ababyeyi babasobanurira ko ari urubuga rwiza rwo kugaragarizamo ibibazo no kubicyemura mu buryo burambye .

Mu butumwa yabagejejeho, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyagatare, Celestin Munyangabo yabasabye kurangwa n’ubunyangamugayo, birinda icyo ari cyo cyose kinyuranije n’amategeko.

Yagize ati,"Nk’abantu bashinzwe gukangurira abandi kwirinda ibyaha, murasabwa kuba indacyemwa kuko umwigisha mwiza agomba gutanga urugero rwiza."

Munyangabo yabibukije akamaro ko gukora neza amarondo no gutanga amakuru ku gihe ; aha akaba yarababwiye ko bituma ibyaha biburizwamo no gufata ababikoze.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Perezida Kagame yahaye ipeti rya Sous-Lieutenant abasirikare ba Ofisiye 478

Perezida Kagame yahaye ipeti rya Sous-Lieutenant abasirikare ba Ofisiye...

Impuguke zasabye gushyiraho ingamba zihangana n’ubuhezanguni

Impuguke zasabye gushyiraho ingamba zihangana n’ubuhezanguni

Bane bafunzwe bacyekwaho guha ruswa abapolisi kugira ngo bakorerwe ibinyuranije n’amategeko

Bane bafunzwe bacyekwaho guha ruswa abapolisi kugira ngo bakorerwe...

Perezida Kagame yifuza impinduka mu bwikorezi bwo mu kirere

Perezida Kagame yifuza impinduka mu bwikorezi bwo mu kirere

NEW POSTS
Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

24-02-2017

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

23-02-2017

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha...

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

23-02-2017

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...