LATEST NEWS
MU RWANDA
Nyagatare : Afunzwe akurikiranyweho ubujura bwa mudasobwa
Publish Date: jeudi 31 mars 2016
VISITS :223
By Admin

​Gombaniro Paul w’imyaka 26 afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare aho bakurikiranyweho kwiba mudasobwa 16 zigizwe na mudasobwa ngendanwa(laptops) 15 n’imwe nini(desktop), mu bihe bitandukanye n’ahantu hatandukanye.

Iperereza ryakozwe na Polisi ikorera mu karere ka Nyagatare rigaragaza ko uyu Gombaniro ari umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Nyagatare, yagiye yiba mudasobwa maze akaza kuzigurisha muri bagenzi be b’abanyeshuri nk’uko abo yagiye azigurishaho babitangaje.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi avuga ko uyu musore yafashwe na Polisi ikorera I Nyagatare mu mukwabu yari yakoze mu kagari ka Nyagatare ko mu murenge wa Nyagatare ku italiki ya 29 Werurwe, nyuma y’amakuru yari yatanzwe na bamwe mu banyeshuri yagurishijeho mudasobwa mu bihe bitandukanye.

IP Kayigi avuga ko icyo gihe bamusanganye mudasobwa ngendanwa imwe mu nzu ariko nyuma akemera ko izindi nyinshi yazigurishije bagenzi be bigana, aribwo yahise atabwa muri yombi , mu gihe iperereza ryatangiye ngo harebwe inkomoko ya mudasobwa uyu musore agenda agurisha.

By’umwihariko, yasabye urubyiruko kutishora mu bikorwa bibi by’ubujura no kunywa ibiyobyabwenge kuko bibagiraho ingaruka mbi zirimo kuva mu ishuri, gufungwa n’ibindi,… ahubwo bakitabira gahunda zashyizweho zo kubateza imbere . Aba bagabo bibye mudasobwa icyaha kiramutse kibahamye bashobora guhanishwa igifungo cyagera ku myaka ibiri nk’uko bikubiye mu ngingo ya 300 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cya Repubulika y’u Rwanda.

IP Kayigi arashimira uruhare rw’abanyeshuri mu ifatwa ry’uyu musore, agakomeza avuga ko n’abandi bantu bashaka kwishora mu byaha bitandukanye ntaho bashobora gucikira.

Yasabye abaturage muri rusange gukomeza kurangwa n’umuco mwiza wo gutungira agatoki inzego z’umutekano kugira ngo abakekwaho ibyaha bafatwe ndetse bashyikirizwe ubutabera aho yagize ati : “Amakuru atangiwe ku gihe agira ingaruka nziza zirimo gufata abakekwaho ibyaha ndetse no kubasha kugarura ibintu biba byibwe”.

Uyu musore wibye mudasobwa icyaha kiramutse kimuhamye ashobora guhanishwa igifungo cyagera ku myaka ibiri nk’uko bikubiye mu ngingo ya 300 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cya Repubulika y’u Rwanda.

RNP

IBITEKEREZO
Toto

uwo musore nakurikiranwe kuko ntabwo abikora wenyine avuge nabo bafatanije. naha rwamagana baratuzengereje kd babikora biyise andi mazina ibyo bibazo police ya rwamagana irabizi


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo iminsi 30

Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo...

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Kicukiro : Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira ibyaha

Abahuzabikorwa ba DASSO muri Nyamagabe basabwe kwibanda ku gukumira...

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

Umunani bafunzwe bazira kugerageza guha ruswa abapolisi

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

17-01-2017

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

17-01-2017

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

16-01-2017

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

14-01-2017

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump...